Amb. Prof Shyaka Anastase wabaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri Pologne ahafite icyicaro, yahageze mu 2021.
Ubutumwa Baranowski yashyize kuri konti ye ya X bugaragaza ko Amb. Prof Shyaka yakoze akazi gakomeye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ati “Amb. Prof Shyaka yakoze ibikomeye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi igishimishije ni uko avuga neza ururimi rwa Pologne kandi yize muri Pologne. Urakoze Ambasaderi kubera iyi myaka y’ubufatanye.”
Amb. Prof Shyaka uri kurangiza ikivi cye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne na we yanditse kuri X ashimira uburyo yakiriwe muri iki gihugu.
Ati “Mwarakoze cyane ku bushake bwinshi bwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byacu no ku rugwiro mwanyeretse.”
Ku wa 10 Kamena 2026, ni bwo Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yagizwe Ambasaderi muri Pologne akazasimbura Prof Shyaka Anastase.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!