Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, ubwo yari mu Karere ka Gatsibo ahaberaga umuhango wo gusezeranya imiryango 20 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Iyi miryango yiganjemo iyirukanwe muri Tanzania mu myaka ishize yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri.
Nyirahabimana yagiriye inama abakiri bato bifuza kurushinga gufata umwanya wo kurambagizanya n’uwo bagiye kurushinga bakamenyana birushijeho mbere yo kubana.
Ati “ Icyo tubwira urubyiruko n’abakiri bato ni ugufata akanya ko kubanza kumenyana bihagije mbere y’uko bajya gusezerana imbere y’amategeko, ni nayo mpamvu hari n’igihe cyo kubatoza no kubasaba ngo nabo ubwabo bamenyane hakabaho n’umwanya wo kubigisha ibijyanye n’umuryango.”
Yakomeje avuga ko atabashishikariza kubana mu buryo butemewe n’amategeko ahubwo abasaba gufata igihe gihagije cyo kumenyana no kwiganaho kuburyo bajya kubana baziranye kuri buri kimwe n’imiryango yabo yaramaze kumenyana.
Amb Nyirahabimana yavuze ko akenshi iyo abantu bihutiye kubana cyane cyane batasezeranye imbere y’amategeko, urugo rwabo rukunda kubonekamo ibibazo bishingiye ku kutizerana ndetse bikanagira ingaruka ku gihugu.
Yakomeje avuga ko umugabo cyangwa umugore ubayeho muri ubu buzima adashobora gukorera urugo rwe neza, bikaba intandaro y’ubukene mu miryango ndetse bikanatuma abantu batarukorera neza uko bikwiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!