Ambasaderi Masahiro yabigarutseho ubwo Abayapani baba mu Rwanda n’inshuti zabo bizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko y’Umwami w’Abami, Naruhito, ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020.
Ni ibirori byabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ruri Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Ambasaderi Masahiro Imai, umaze amezi abiri mu Rwanda, yavuze uko yasanze ari igihugu gifite ubukungu buzamuka neza, abaturage bacyo batuje kandi b’abanyabwenge.
Ambasaderi Masahiro ni umugabo w’inararibonye mu by’ubucuruzi n’ishoramari, yakozemo imyaka 39 mbere y’uko agirwa Ambasaderi mu mezi abiri ashize.
Yavuze ko nubwo atabaye muri Politiki igihe kirekire ariko hari isano dipolomasi ifitanye n’ubucuruzi ku buryo azabikoresha neza bikarushaho kuzamura umubano umeze neza hagati y’u Buyapani n’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko hari amahirwe y’ubucuruzi atarabyazwa umusaruro nubwo atavuze ayo ariyo, avuga ko bizamushimisha igihe azagira uruhare mu kuyabyaza umusaruro.
Ati “U Rwanda ni igihugu gifite ubukungu buhagaze neza ariko ruracyakeneye gukomeza kuzamura ubukungu bwarwo ndatekereza ko hari ibintu byinshi u Buyapani bwagiramo uruhare ibyo nibyo maze iminsi ntekereza mu mezi abiri maze.”
Yavuze ko imishinga irimo ishingiye ku buhinzi no kohereza ibibukomokaho mu mahanga birimo icyayi n’ikawa bitazasubira inyuma. Imishinga y’ibikorwaremezo, birimo amazi, inganda z’amashanyarazi n’izindi ngufu n’ibijyanye n’ubuzima na byo ngo ni imishinga ibihugu byombi bizakomeza gufatanyamo.
Mu mwaka ushize mu Rwanda hari ibigo byo mu Buyapani bigera kuri 27 bivuye kuri birindwi mu myaka isaga ine yari ishize. Mu mezi abiri Amb. Masahiro amaze mu Rwanda bimaze kuba 30 kandi ngo mu bunararibonye bwe ashaka ko ishoramari u Buyapani bukorera mu Rwanda ryakomeza kwiyongera bigizwemo uruhare n’abikorera bo mu Buyapani.
Mu kwizihiza iyo sabukuru ibigo bitandukanye birimo n’ibihagarariye inganda zikora ibinyabiziga nka Yamaha, Mitsubishi, na Toyota byamuritse ibikorwa byabyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeza kugenda neza.
Yavuze ko u Buyapani nk’igihugu giteye imbere ku nganda zikora ibinyabiziga, bazakomeza kuzana mu Rwanda ibinyabiziga bikoresha ingufu zitangiza.
Ati “Dutegereje kubona n’ibindi binyabiziga byakorewe mu Buyapani bikoresha ingufu zitangiza. Dushaka kubona imodoka za Toyota, moto za Yamaha bikoresha umuriro w’amashanyarazi kugira ngo ubwikorezi butangiza kandi bufite isuku bwiyongere.”
Naruhito wujuje imyaka 60 y’amavuko ni Umwami w’Abami w’u Buyapani wa 126 wimye ingoma ku itariki ya 1 Gicurasi 2019 asimbuye se Akihito weguye ku wa 30 Mata 2019 kubera iza bukuru.
U Rwanda rufitanye umubano mwiza n’u Buyapani. Ni igihugu gitera u Rwanda inkunga mu mishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, kugeza amazi meza ku baturage n’iyindi.
Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani ufite imizi nyuma gato yo kubona ubwigenge k’u Rwanda mu 1962.
Mu mwaka ushize u Buyapani bwateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika binyuze mu Kigo cy’u Buyapani cy’Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA) yitezweho kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.
Inkuru bifitanye isano: Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda mu isura nshya nyuma yo kwima k’Umwami w’Abami mushya



















TANGA IGITEKEREZO