Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 13 Gashyantare 2015 yemeje ko Mirembe asimbura Amb. Kimonyo ku Buyobozi bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, n’aho we asabirwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.
Akimara gushyikirizwa ubuyobozi, Mirembe yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamushinga iyo mirimo, avuga ko yiteguye kuyuzuza neza kandi akorana n’abandi bakozi nk’ikipe imwe, iki akaba ari na cyo Minisitiri w’Intebe yashishikarije abakozi bose gukomeza, kugira ngo ibe ikipe itsinda.
Amb. Kimonyo yavuze ko umusimbuye ku mirimo yo guhuza gahunda za Guverinoma bitazamugora, kuko ngo yanamutanze gukorera kwa Minisitiri w’Intebe.
Yagize ati “Sinzi ko hari icyo namuhanura, asanzwe ari umunyamabanga Uhoraho… mfite icyizere ko azagakora neza kuko n’ako yakoraga yagaragazaga ubushobozi budasanzwe.”
Mirembe yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri MINICAF.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko imirimo Amb. Kimonyo yashinzwe ikomeye, ati "Yoherejwe ahantu u Rwanda rufite ubucuti bukomeye…rufite ubucuruzi bukomeye."
Amb. Kimonyo ategereje ko Sena y’u Rwanda imwemeza, hanyuma n’igihugu cya Kenya kikamwemerera gutangira imirimo.
Iyi mirimo ya Dipolomasi si mishya kuri we, kuko yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA ) kuva muri Gicurasi 2007 kugeza muri Werurwe 2013, ayisimburwaho na Mukantabana Mathilde ukiyoboye iyi Ambasade.
Si muri USA gusa, Amb. Kimonyo yanabaye Amb. w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, anahagararira inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Zambia, Mozambique, Zimbabwe, Angola, Namibia, Botswana, Swaziland, na Lesotho. Aha muri Afrika y’Epfo yahamaze imyaka ibiri.
Amafoto: Primature



















TANGA IGITEKEREZO