Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu gikorwa cy’Umuganda cyateguwe na Ambasade ya Repubulika ya Congo mu Rwanda, mu kwishimira ko iki gihugu kimaze imyaka 64 kibaye Repubulika.
Ni igikorwa cyabereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, hatumirwa abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ngo bifatanye muri ibyo byishimo.
Uyu muganda wakozwe haterwa ibiti byiganjemo iby’imbuto ziribwa, cyane ko u Rwanda rwihaye intego ko nibura muri uyu mwaka hazaterwa ibiti birenga miliyoni 36.
Ambasaderi Guy Nestor Itoua yashimye uburyo u Rwanda rubanye neza n’igihugu cye, ari nabyo byatumye boroherezwa gutegura igikorwa nk’iki kikagenda neza.
Yakomeje ati “Mu 1992 u Rwanda na Congo byasinyanye amasezerano y’imikoranire myiza, bivuze ko ari imyaka 40 y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Umubano wagiye ushyigikirwa bikomeye nyuma y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, gushimagira uyu mubano bigirwamo uruhare na Perezida Kagame.”
Yemeje ko gutera ibiti biri mu rwego rwo gushimangira umutekano n’ubutabera bwuzuye ku baturage kuko ibidukikije bigira akamaro muri byose.
Guy Nestor Itoua yagaragaje ko imyaka 64 ishize iki gihugu kibaye Repubulika ivuze byinshi ku baturage bacyo, ndetse asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye, ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’ibihugu no kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko gutegura igikorwa nk’iki cyo kwifatanya n’abanyarwanda muri gahunda yo gutera ibiti ari byiza, nubwo byari mu rwego rwo kwizihiza imyaka 64 Congo-Brazzaville imaze ibaye Repubulika.
Yavuze ko abahagararariye ibihugu byabo mu Rwanda bemeje ko bifuza kuzajya bategura umuganda udasanzwe mu buryo buhoraho, kandi ko u Rwanda rwiteguye kwifatanya nabo.
Ati “Kuri bo ni igikorwa cyiza cyo kwifatanya natwe guteza igihugu cyacu imbere ariko kandi kikanatuma bamenya imibereho y’abaturage bakarushaho kubegera. Umuganda wabereye hano i Kigali kuko ari ho baba, ariko nababwiye ko wazajya ubera no mu bindi bice kugira ngo barusheho kumenya igihugu cyacu.”
Minisitiri Biruta yifurije Congo-Brazzaville isabukuru nziza y’imyaka 64, anashima imyaka 40 y’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abaturage gukomeza umuco wo kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko muri iki gihe buri wese akagira uruhare mu gutera ibiti kuko bigira akamaro gakomeye.
Umubano wa Congo n’u Rwanda uhagaze he?
Muri Kanama 2016 nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati, CEEAC.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagendereye Congo-Brazzaville bwa mbere mu 2014, aho yari mu ruzinduko rw’akazi.
Muri Nzeri 2019 yagiye muri iki gihugu yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Invest in Africa Forum-IAF) no mu 2022 ahagirira uruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa Perezida Denis Sassou Nguesso.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Muri iki gihugu kandi hari amahirwe y’ishoramari kuko abanyarwanda batandukanye bakorera ubucuruzi i Brazaville bwiganjemo ubw’inyama z’inka, icyayi, ikawa n’ibindi.
Uretse ubucuruzi, iki gihugu cyahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari zirenga 2000.























Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!