00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Gasamagera Wellars yagizwe Umusenateri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 September 2026 saa 01:35
Yasuwe :

Amb. Gasamagera Wellars yashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko. Ni umwanya agiye gusimburamo Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yasobanuriye IGIHE ko Ambasaderi Gasamagera yatanzwe nk’umukandida n’umuryango FPR Inkotanyi kandi ko nta wundi mukandida wahatanye na we.

Ati "Gasamagera Wellars yatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi. Nta wundi muntu wahatanye na we. Twari twemeranyije ko umukandida aramutse ari umwe, atorwa mu bwisanzure busesuye. Ubwo twese twahise tumutora ku bwisanzure busesuye."

Senateri Habineza yasobanuye ko nyuma y’aho iri huriro ritoye Ambasaderi Gasamagera, ryohereza dosiye ye mu Rukiko rw’Ikirenga kugira ngo rumwemeze burundu, nk’uko amategeko abiteganya.

Yavuze ko Ambasaderi Gasamagera ari umuntu ufite ubunararibonye, akaba yarakoze imirimo ikomeye mu gihugu, mu bihe bitandukanye.

Ambasaderi Gasamagera yari aherutse kuva ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, umwanya yagiyeho mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 akazivaho mu Ukuboza 2025.

Yakoze indi mirimo itandukanye mbere y’aho irimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola na Sao Tome & Principe, Umusenateri kuva mu 2003 kugera mu 2011 ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

Gasamagera afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye mu ishuri ry’ubucuruzi rya Monarch Business School mu Busuwisi ndetse afite impamyabumenyi ya Master’s mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

Hagati ya 1997 na 2001, Gasamagera yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

Abasenateri bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ni Dr. Habineza wo mu ishyaka DGPR, Ambasaderi Gasamagera wa FPR Inkotanyi, Murangwa Ndangiza Hadija wa PDI na Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP.

Amb. Gasamagera Wellars yashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages