Ku wa 6 Werurwe 2025 nibwo Diddy yari yandikiye urukiko avuga ko ashaka ko amazina ya bamwe mu bamushinja yashyirwa ku karubanda ndetse iki cyifuzo cyaje kwemerwa n’umucamanza w’i New York, aho yategetse ubushinjacyaha ko amazina y’abashinja uyu muhanzi ashyikirizwa abunganizi b’uyu muhanzi.
Aba bashinja Diddy bahawe nimero ya 1, 2 na 3. Imyirondoro y’abo bagore ariko igenewe gusa abanyamategeko b’impande zirebwa n’urubanza. Ibi bivuze ko abandi bantu harimo rubanda rusanzwe, itangazamakuru cyangwa n’abo bareganye mu rubanza, batemerewe kuyibona.
Iyi ngingo ikoreshwa mu manza kugira ngo harindwe amakuru akomeye cyangwa ahari ubusugire bw’abarebwa n’urubanza, bityo amazina akaba agenerwa gusa abanyamategeko.
Umwe mu bashinja Diddy wiswe 1, bivugwa ko ari Cassie bahoze bakundana kuko mu kirego cye hagaragamo amashusho yashyizwe hanze mu mwaka ushize uyu muhanzi ari kumukubitira muri hoteli.
Abandi bagore babiri bavugwa muri uru rubanza bagiye gutangazwa amazina bashobora kuba ari abahoze ari abakunzi ba Diddy. Gusa ubwunganizi bw’uyu muhanzi buvuga ko abaye ari bo ibyabaye hagati yabo byari ku bwumvikane, bivuze ko nta gufata ku ngufu cyangwa ihohoterwa ryabayeho nk’uko bivugwa n’abarega.
Muri uru rubanza hashyizweho amabwiriza abuza gutangaza amakuru (gag order), bivuze ko amazina y’aba barega ashobora kutazamenyekana ku mugaragaro kugeza urubanza rutangiye.
Icyakora, ibi bizaterwa n’uko umucamanza azabyemeza kuko ashobora no gufata umwanzuro wo kuzafunga icyumba cy’urukiko igihe abo bagore bazaba batanga ubuhamya, kugira ngo amakuru yabo akomeze kuba ibanga.
Diddy yatawe muri yombi umwaka ushize muri Nzeri akaba ategereje gutangira kuburana muri Gicurasi uyu mwaka. Akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!