00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze gufasha abarenga ibihumbi 200: Urugendo rwa Uwishema mu guteza imbere ubuvuzi (Video)

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 21 August 2024 saa 11:23
Yasuwe :

Biragoye ko muri iyi Si wabona umushinga n’umwe ushobora gukorwa ugakunda, nyirawo atabanje gushakakashaka amakuru y’ibanze ngo amenye ikibazo gihari n’icyo uwo mushinga uzakemura.

Iyo bigeze mu buvuzi biba ibindi, kuko buri munsi havuka ibibangamiye ubuzima bishya, byagera mu bihugu bifite urwego rw’ubuvuzi rucyiyubaka bikaba ibindi.

U Rwanda ni kimwe mu bimaze kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ubuvuzi, Abanyarwanda bakavurwa indwara zikomeye n’izoroheje, bikarenga rugasagurira n’abanyamahanga, muri ya gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buzima.

Ibyo ntibyakunda na busa mu gihe urwego rw’ubushakashatsi rukijegajega, ha handi indwara itera mu gihugu ntihabe haboneka n’Abanyarwanda bashobora kuyishakira umuti cyangwa urukingo.

Uwishema Olivier ni umwe mu Banyarwanda biyeguriye iyo mirimo, kuva yajya kwiga ubuvuzi muri Tulikiya ndetse ku buryo ubu bimaze gufata umurongo.

Amaze gushyira hanze ubushakashatsi burenga 100 bukanyuzwa mu binyamakuru by’ubuzima bikomeye ku Isi nka The Lancet, ndetse yabumuritse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza, Espagne n’ibindi.

Ubwo buhanga bwatumye mu 2023 ashyirwa ku rutonde rwa Forbes rw’abantu 30 batarengeje imyaka 30 mu cyiciro cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi bakomeje guteza imbere uru rwego mu buryo bugaragara.

Yabonye ibihembo birimo nk’icyo yaherewe muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanzwe n’Umuryango uteza imbere ubushakashatsi kuri kanseri zifata ubwonko (Society for Neuro-Oncology).

Icyo yahawe n’Ikigo cy’u Burayi cyita ku ndwara zifata ubwonko (European Academy for Neurology), gitangwa n’Ikigo gikora ubushakatsi bwoko (International Brain Research Organization), ndetse hari icyo aherutse guhabwa na American Academy of Neurology, kijyanye no guteza imbere ubuvuzi bw’indwara zifata ubwonko.

Bijyanye n’uko yakundaga gukora ubushakashatsi akiri muto ariko inzitizi z’uko urwo rwego rutaratera imbere ngo haboneke abamufasha uko yabyifuzaga, yabibonyemo amahirwe, ageze mu mahanga aho yari ari kwiga atangiza umuryango ukora iyo mirimo.

Uwo muryango udaharanira inyungu yawise Oli Health Magazine Organization, OHMO yashinze mu 2018, ukagira intego yo gushishikariza urubyiruko gukora ubushakashatsi, rugahuzwa n’ababizobereye baturutse ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwishema yavuze ko ubu uwo muryango umaze gufasha abarenga 20.000 bari mu rwego rw’ubuvuzi bo mu bihugu birenga 100 byo ku migabane yose igize Isi.

Ati “Gukora ubushakashatsi umuntu abitozwa kare. Ni n’inzira ifasha ucyiga kubona buruse muri za kaminuza zikomeye. Muri OHMO byaragaragaye, abana babonye buruse nko muri Havard, Oxford n’ahandi ubu bari guteza imbere uru rwego.”

Yavuze ko OHMO imaze gufasha abantu ku buryo bufatika, aho ubu uramutse ubaruye abamaze kungukira mu bikorwa byayo haba mu buryo buziguye n’ubutaziguye bamaze kugera ku bihumbi 200 mu bihugu bitandukanye.

Uwo mubare ubarwa hashingiwe no ku bukangurambaga mu kwirinda indwara uwo muryango umaze gukora mu bihugu nk’u Rwanda, nka Kenya, Tanzania, Nigeria, Tulikiya, Liban, Pakistan n’ahandi.

Bikorwa mu buryo bw’amatsinda. Abanyeshuri baba bari gukora ubushakashatsi butandukanye, baba bagomba no gukora ubukangurambaga ku guteza imbere ubuzima, Uwishema akavuga ko iyo bishyizwe hamwe “bitanga umusaruro ku baturage benshi.”

Abajijwe inkomoko y’amafaranga akoresha muri ibyo bikorwa, na cyane ko ubushakashatsi ari ikintu gihenda, yagaragaje ko byose bisaba kubikunda no gukora cyane.

Ati “Mu bushakashatsi n’iyo waba ufite amafaranga menshi cyane, utabikunze, ngo ubyitangire cyangwa ngo ukore cyane ntibikunda. Tuzi abantu benshi bakoze ubushakashatsi bikanga kandi bafite amafaranga. Icyakora byo bisaba amafaranga tugafashwamo n’uko twe tudaharanira inyungu.”

Uko kudaharanira inyungu byorohereza OHMO ha handi batangiza ubushakashatsi runaka bijyanye n’uko bufite ireme bakabusohora mu binyamakuru bikomeye bisohorwamo ubushakashatsi ariko nta mafaranga baciwe.

Ikindi gituma OHMO ibasha kurira uyu musozi ugoye ni imishinga itandukanye bakora, ha handi baba bashobora gukora ubushakashatsi ku ndwara runaka, ibigo bikomeye bikabutera inkunga, imirimo igakomeza.

Ni na ho ahumuriza urubyiruko akarusaba kubikunda, ntirutinye ibijyanye n’amikoro kuko “hari n’ubushakashatsi umuntu akora bitamusabye amafaranga menshi, ahubwo bisabye ubumenyi gusa.”

Uwishema Olivier akomeje urugendo mu gufasha ababyiruka kugunda ubushakashatsi
Uwishema azenguruka ibihugu bitandukanye agaragaza ibyo amaze kugeraho mu guteza imbere ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .