Muri iki gihe biragoye ko ushobora kunyura muri gare cyangwa mu isoko runaka udahuye n’abantu basabiriza aho usanga bamwe bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwivuza indwara zitandukanye zirimo kanseri n’izindi.
Akenshi iyo bari gukora ibi bikorwa usanga bafite n’ibimenyetso bigaragara kuko baba bafite amafoto yerekana ko bafite indwara zikomeye cyangwa ibibazo bibarembeje bishobora gutuma babura n’ubuzima bwabo, nyamara akenshi ari ibinyoma bigamije amaronko.
Umwe muri abo bantu batangije ibi bikorwa ni Nsabimana Janvier we wari warabigize nk’akazi kuko byibura ku munsi yinjizaga miliyoni zirenga 2 Frw akura mu bikorwa byo gusabiriza.
Nsabimana yerekanywe ku wa a 20 Kanama 2026, ari kumwe n’abandi bantu umunani bafatanyaga muri ibi byaha by’ubushukanyi.
Nsabimana Janvier yavuze ko impamvu yatangiye ibi bikorwa byo gusabiriza nyuma y’uburwayi yagize bwafashe udusabo tw’intanga twe, noneho kwivuza bikazajya bimugora kubera nta bushobozi buhagije yari afite.
Uyu mugabo yigiriye inama yo kuzajya ajya gusabiriza ahantu hatandukanye ndetse biza kumuhira abona amafaranga yo kwivuza ndetse na we ubuzima burahinduka, icyakora kubera ingeso yamwokamye arabikomeza.
Nyuma y’uko ubwo buzima bwe buhindutse, bamwe mu bo babanaga ku muhanda bamubajije ibanga yakoresheje araribabwira ndetse ni bwo yatangiye kubereka uburyo na bo bazajya bajya gusabiriza ariko berekana ko hari uburwayi bafite.
Ati “Bagenzi banjye twararanaga Nyabugogo, ni bwo nabashishikarije icyo kintu cyo gusabiriza kuko bahoraga bambaza icyo nakoze kugira ngo mbe meze uku. Baba baranyumvishe dutangira gutyo umwuga wo gusabiriza.”
Nsabimana avuga ko yatangiye ibi bikorwa abashyiriraho irangi ryo mu bwoko bwa ‘antirouille’ ku bugabo bwabo kugira ngo bugaragare nk’uburwaye noneho bagafata amafoto akaba ari yo bagenda berekana.
Gusa ntabwo ibi byigeze bibahira kuko wasangaga akenshi abagiye gusabiriza bafashwe bikarangira bafunze.
Nyuma yaje kwiga umuvuno wo gukoresha ‘produit’ abagore bakunda gukoresha mu mutwe ndetse n’amavuta ya gikotoro ku bugabo bwabo, ibyatumaga buyaga cyane bukagaragara nk’uburwaye kanseri.
Ati “Ni yo mpamvu nashakishije uburyo bwo kugira ngo igihe umwana bamujyanye mu kigo ngororamuco, nakuramo, babone ko afite ikibazo cyihutirwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko ku wa 12 Kanama 2026, ari bwo bataye muri yombi Nsabimana Janvier n’abandi 15 bakoranaga mu bikorwa byo gusabiriza nyuma y’uko abaturage bari batanze ikirego cy’uko aho babaga babakoreraga ibikorwa byo kwangiza imyanya y’ibanga.
Ati “Abaturage baje kuri Polisi ya Kimisagara, bavuga ko hari umuntu waremye itsinda risabiriza, ariko muri uko gusabiriza, rikaba rinakoresha uburyo bwo kubanza gushyira amwe mu ma ‘produit’ ashobora kwangiza umubiri w’umuntu kugira ngo bagaragaze ko arwaye kanseri.”
CIP Gahonzire yasobanuye ko Nsabimana yajyaga ajya gushakisha abantu ababwira ko agiye kubaha akazi yarangiza agafata acide akayishyira ku myanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo bagaragaze ko barwaye.
Ati “Yafataga acide n’izindi ‘produit’ yavaganga akabishyira ku gitsina kuko hari uburyo bituma gitutumba, yarangiza akabambura ubusa akabafotora. Ayo mafoto ni yo bakoreshaga ahantu babaga bagiye gusabiriza.”
Polisi ivuga ko Nsabimana yari yarashinze amashami atandukanye mu gihugu aho yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Rubavu, Musanze na Rusizi.
Ibi byatumaga yinjiza miliyoni 2 Frw ku munsi ndetse ayo mafaranga akayabagana na bagenzi be kuko ababaga bameze nk’abarwayi yabishyuraga ibihumbi 200 Frw, abarwaza akabishyura ibihumbi 100 Frw.
Umukozi ushinzwe gukusanya amafaranga we yamwishyuraga ibihumbi 100 Frw mu gihe abashinzwe gukora amasuku no guteka bo bishyurwaga ibihumbi Frw ku kwezi.
CIP Gahonzire yavuze ko kuba umuntu yagira ikibazo mu buzima bidakwiriye gutuma yishora mu bibazo bitandukanye.
Ati “Turabasaba urubyiruko kuzajya bishakamo ibisubizo igihe bahuye n’ibibzo runaka kandi bagashyira imbaraga mu kwiga, kwihangira imirimo kandi hari abantu benshi bahuye n’ibyo bibazo none ubungubu bameze neza biteje imbere.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!