Iry’umwaka utaha rizabera muri Cameroon, u Rwanda rukazahangana na Uganda, Maroc na Togo mu itsinda rya gatatu.
Mashami Vincent utoza iyi kipe y’igihugu atangaza ko hari byinshi bikenewe kunozwa kugira ngo iyi kipe y’igihugu itazajya kugisebya ku ruhando rwa Afurika.
Ati “Harimo ibibazo byinshi, abakinnyi bari bamaze igihe badakora, kuva shampiyona yahagarara bari bamaze ibyumweru bibiri badakina, hari iby’ibanze tugomba gutangiriraho kugira ngo abakinnyi bagende bazamuka mu rwego rw’imbaraga (fitness) n’imyumvire.”
Uyu mutoza yavuze ko inzego bireba ziri kureba uko hategurwa imikino ya gicuti yabanza kongera kumenyereza abakinnyi bari bamaze igihe badakina nyuma y’uko shampiyona y’u Rwanda ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Yagize Ati “Ni ngombwa cyane kuko [imikino ya gicuti] turayikeneye kuruta ibindi byose, shampiyona yacu ntihari [kandi] ni yo yari gufasha abakinnyi bacu kumenyerana […] ni cyo gihe cyo gutegura imikino yo kudufasha kugira ngo tugire byinshi dukosora cyane cyane ku imyitwarire yabo.”
Yongeyeho ati “Ngira ngo ababishinzwe barimo Minisiteri na FERWAFA babirimo, mu minsi mike iri imbere muzaba mwamaze kumenya gahunda yose y’imikino ya gicuti.”
Mashami ari kumwe n’abasore 31 bagomba kuzatorwamo intyoza zizaserukira igihugu, batandatu muri bo bazasanga iyi kipe mu myitegura mu kwezi gutaha, kuko bari gufasha ikipe yabo ya AS Kigali ikiri mu mikino nyafurika ihuza amakipe yitwaye neza iwayo, ikaba iri kwitegura kuzahangana na KCC yo muri Uganda.
Amavubi amaze kwitabira irushanwa rya CHAN inshuro enye zose, zirimo eshatu ziheruka, gusa ntarabasha kwegukana iryo rushanwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!