Ibi byagarutsweho mu kiganiro Komisiyo y’Amatora yagiranye n’urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo mu byiciro bitandukanye, cyateguwe n’Umuryango Rwanda Young Generation ku nsanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu matora, kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017.
Ni mu gihe hari bamwe mu rubyiruko batarumva uruhare rwabo mu matora bikagaragarira ku batariyimura kuri lisiti y’itora, abatazi aho bazatorera n’ibindi byagaragaye mu matora yabanjirije agiye kuba ko rudakunze kwitabira kimwe n’abakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles yasobanuye ko gutoresha amaguru ari ukwitabira amatora ariko bigakorwa nk’umuhango umuntu adatekereje ku ngaruka nziza cyangwa mbi ibizayavamo bishobora kumugiraho.
Yagize ati “ Buri matora ni intambwe igihugu kiba giteye; iyo umuntu ateye intambwe nabi ashobora gusitara cyangwa akagwa. Tugomba gutera intambwe tuzi aho tujya, icyo twifuriza igihugu n’inzira binyuramo. Mbere y’uko utera igikumwe banza utekereze ingaruka bizagira ku muryango wawe, ubwigenge bw’igihugu n’ibindi. Turabasaba kwirinda gutoresha amaguru. Gutoresha amaguru ni ukuzinduka ukajya aho utorera ugakora umuhango ukitahira. Ibyo bitandukanye no gutoresha umutima.”
Munyaneza yasabye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro kwitegura hakiri kare no kubikangurira abo mu miryango bakomokamo biyimura kuri lisiti y’itora kuko byagaragaye ko abenshi mu biyita abanyamujyi bategereza kuzatorera ku mugereka.
Ikindi urubyiruko rwasabwe ni ukumenyekanisha amahitamo y’Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga zifashishwa n’abatari bake mu kunenga imyiteguro y’amatora muri iki gihe.
Yagize ati “ Kuki umuntu yicara muri Amerika akandika ibyo ashaka wabisoma ukicecekera ntiwandike ugaragaza ishusho nyakuri y’u Rwanda? Kubera iki utagira uruhare mu kwerekana abo turi bo? U Rwanda ni urwanyu muraruzi kurusha abandi bose.”
Urubyiruko kandi rwasabwe kwirinda gukoreshwa n’abashobora kurufatirana mu bukene cyangwa ubushomeri bakarushukisha amafaranga bikaba byatuma bamera nk’abagurishije umutimanama wabo, ko baramutse batoye neza akazi badafite ubu bashobora kukabona mu gihe kiri imbere.
Rwibukijwe ko amatora ari ubundi bwoko bw’ishoramari abanyarwanda basabwa gufatanya ngo umusaruro mu myaka irindwi iri imbere uzabe mwiza.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, biri hafi gutangira, urubyiruko rwasabwe kuzabikurikirana rukumva imigabo n’imigambi yabo kugira ngo rubashe guhitamo ubereye u Rwanda.
Urubyiruko rwiyandikishije kuri lisiti y’itora rungana na 45% ruvuye kuri 59% rwatoye muri referendumu ya 2015 nk’uko Komisiyo y’Amatora ibitangaza. Abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana inani ni bo bari kuri lisiti y’itora.
Abakandida ku mwanya wa Perezida ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wigenga. Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga 2017.



















TANGA IGITEKEREZO