00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka ya Perezida Kagame akurura benshi ku rubuga rwa Wikipedia

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 31 Nyakanga 2014 saa 11:47
Yasuwe :

Perezida Kagame yagaragaye ku rutonde rw’abayobozi icumi b’ibihugu bya Afurika bashakishwaho amakuru cyane ku rubuga nkoranyabumenyi rwa Wikipedia.
Kuri uru rutonde, Paul Kagame aza ku mwanya wa 8 akurikiranye n’Umwami Muhammed III wa Morocco na Johnson Sirleaf wa Liberia.
Wikipedia ivuga ko abayobozi b’ibihugu bashakishwa bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze cyangwa n’amateka ibihugu byabo byagize.
Mu gihe Abdel Fattah al-Sissi wa Misiri (Egypt) ari we uhiga abandi mu gushakwashakwa (...)

Perezida Kagame yagaragaye ku rutonde rw’abayobozi icumi b’ibihugu bya Afurika bashakishwaho amakuru cyane ku rubuga nkoranyabumenyi rwa Wikipedia.

Kuri uru rutonde, Paul Kagame aza ku mwanya wa 8 akurikiranye n’Umwami Muhammed III wa Morocco na Johnson Sirleaf wa Liberia.

Wikipedia ivuga ko abayobozi b’ibihugu bashakishwa bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze cyangwa n’amateka ibihugu byabo byagize.

Mu gihe Abdel Fattah al-Sissi wa Misiri (Egypt) ari we uhiga abandi mu gushakwashakwa cyane kuri uru rubuga kubera imyivumbagatanyo iri mu gihugu cye cya Egypt, Paul Kagame ashakishwa ahanini n’abashaka kumenya amateka y’umuntu wayoboye RPF igahagarika Jenoside ndetse akageza u Rwanda ku iterambere ryihuse.

Nk’uko bigaragara mu mateka ya Perezida Paul Kagame kuri Wikipedia, kuva yajya ku buyobozi, ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane, igiciro cy’imibereho kiva ku madorali 567 ku muntu kigera kuri 1592 y’amadorali y’ Amerika muri 2013.

Uru rubuga rwerekana ko gahunda y’iterambere yashyizweho kuva Perezida Paul Kagame yajya ku buyobozi mu 2003 yatumye buri mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku rugero rwa 8% ku mwaka.

Wikipedia yakusanyije ibitekerezo abanyamakuru n’abanditsi bakomeye bagiye batanga ku buzima bwa Paul Kagame.

Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za LONI igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga yavuze ko Paul Kagame afite imyitwarire ya kiyobozi abandi badafite, ngo ni yo akoresha akomeza kuganisha u Rwanda ku cyerekezo cy’iterambere.

Umunyamakuru w’Umunyamerika Stephen Kinzer wanditse ibitabo nka "A Thousand Hills“ yanditse afatanyije na Perezida Kagame ubwe amufata nk’umwe mu bayobozi bakomeye b’ibihe byose muri Afurika.

Kinzer yemeza ko u Rwanda rutari gushobora kubura (soma kuubura) umutwe nyuma ya Jenoside iyo rutagira umuntu uzi kuyobora nka Perezida Kagame.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Daily Telegraph, Perezida Paul Kagame yavuze ko aryama amasaha ane ku munsi kubera akazi kenshi n’ubushake agira bwo kwiyungura ubumenyi. Ibi abenshi bakeka ko ari byo bituma agira impano idasanzwe yo kuyobora igihugu.

Abantu 200,037 ni bo bashakashatse amateka ya Perezida Kagame kuri uru rubuga, Pierre Nkurunziza yashakishijwe na 29,304 naho Joseph Kabila wa RDC ashakishwa inshuro 129,899.

Urutonde rw’abakuru b’ibihugu n’uko bagiye bashakashakwa kuri Wikipedia

1.Abdel Fattah al-Sissi wa Misiri(Egypt) 1,182,319
2.Abdelaziz Bouteflika wa Algeria 521,313
3.Goodluck Jonathan wa Nigeria 411,622
4.Robert Mugabe wa Zimbabwe 339,777
5.Jacob Zuma wa Afurika y’epfo 292,906
6.Yoweri Museveni wa Uganda 252,932
7.Mohammed VI umwami wa Maroc 221,779
8.Paul Kagame w’u Rwanda 200,037
9.Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia 154,500
10.Omar el-Béchir wa Soudan 149,120


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .