00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amata y’ifu akorwa n’uruganda rwa Inyange azatangira gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda muri Nzeri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 August 2025 saa 11:51
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Inyange, Biseruka James, yavuze ko amata y’ifu bakora muri iyi minsi ari amata akoreshwa cyane cyane mu nganda, yizeza Abanyarwanda ko ukwezi kwa Nzeri kuzasiga aya mata agurishwa ku isoko ry’u Rwanda, ku buryo buri muturage uyashaka azaba abasha kuyabona.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 8 Kanama 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Jusin Nsengiyumva, yasuraga uruganda rw’amata y’ifu rwa Inyange ndetse n’uruganda rukora amakaro mu mabuye rwa East African Granite Industries zose ziherereye mu Karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye ibikorwa by’izi nganda, anazisaba kongera umusaruro wazo kugira ngo zibashe kwagura isoko ryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Inyange, Biseruka James, yavuze ko Minisitiri w’Intebe, kandi yanabagiriye inama yo kubanza guhaza isoko ry’imbere mu gihugu, mbere yo kugana amasoko mpuzamahanga.

Ati “Inama ya mbere yatugiriye ni ugushaka icyo twakora kugira ngo tuzamure umusaruro w’amata yaba no ku borozi ku kuntu twazamura umukamo kugira ngo uruganda rukora ku bushobozi bwarwo bwose, ikindi ni ku isoko ry’imbere mu gihugu, icyo twakora ngo tubanze dukore ibicuruzwa bihaza isoko ry’imbere mu gihugu mbere y’uko tujya hanze’’

Biseruka yakomeje asobanura ko kuva uru ruganda rw’amata y’ifu rwuzuye babanje gushyira imbaraga mu gukora amata y’ifu akenerwa n’inganda, yizeza Abanyarwanda ko Nzeri izasiga amata y’ifu ameze nka Nido bayashyize ku isoko.

Ati “Amata y’ifu twakoze ni amata ajya mu nganda kugira ngo inganda zikeneye gukora nka Ice cream, Yoghurt, abakora imigati babone ayo mata asabwa. Ubu ng’ubu rero turi gushaka gutangira gukora andi mata y’ifu asanzwe ameze nka Nido, mu minsi mike muraza kuyabona.’’

Biseruka yavuze ko bamaze kubona ibyangombwa byose bibemerera kujya ku isoko Mpuzamahanga agaragaza ko kuri ubu bari kongerera ubushobozi aborozi kugira ngo bongere umukamo. Yavuze ko kuri ubu uru ruganda rw’amata y’ifu aho rutangiriye rwatumye Amakusanyirizo y’amata bakoranaga yiyongera ava kuri 43 agera ku 139 mu gihugu hose.

Uruganda rwa Inyange rumaze kubona isoko ry’aya mata akoreshwa mu nganda mu bihugu nka Turkiye,Sylie,Tanzania, Ghana, Oman, Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya, Quatar, Zimnbabwe, Malawi n’ahandi henshi hatandukanye.

Kugeza ubu uruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare rukora kuri 31% by’umusaruro rwakabaye rutunganya, ubuyobozi bukavuga ko bukurikije uburyo uru ruganda aribwo rugitangira bitanga icyizere, aho ngo umusaruro uzagenda wiyongera buhoro buhoro.

Amata y'ifu ari mu mifuka minini uruganda rwa Inyange rukora kuri ubu akoreshwa mu nganda
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye inganda zo mu Karere ka Nyagatare kongera umusaruro w'ibyo zikora
Minisitiri w'Intebe, yeretswe ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora amata mu ruganda rwa Inyange
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yeretswe amabuye akorwamo amakaro
Umuyobozi Mukuru wa Inyange, Biseruka James, yavuze ko Nzeri izasiga bakora amata y'ifu azashyirwa ku isoko ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages