Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Mutezigaju Flora, yavuze ko izo mpinduka zizatangira kubahirizwa muri Nzeri uyu mwaka ubwo umwaka utaha w’amashuri uzaba utangiye.
Izo mpinduka zikubiyemo ko mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu abanyeshuri bazajya biga ingunga ebyiri bose kuko byari bisanzwe biri ku bigo bimwe.
Mutezigaju ati “Kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza habayemo amavugurura akomeye kuko abarimu baratubwiraga ngo integanyanyigisho umwana ntiyazayirangiza. Amashuri menshi dufite yiga mu byo twita ingunga ebyiri kandi ntibabasha kwiga amasaha yose asabwa mu cyumweru.
“Twasanze kugira ngo tubone amasaha dukeneye ku munsi abana biga muri icyo cyiciro bagomba gutangira saa mbili za mu gitondo bakageza saa tanu na 40’ noneho nyuma ya saa sita batangire saa saba n’iminota icumi bageze saa kumi na 50’.”
Aha Mutezigaju yasobanuye ko impamvu bahisemo ko abayeshuri bo ku bigo byose mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bagiye kujya biga ingunga ebyiri ari uko bamwe barangizaga integanyanyigiso abandi ntibayirangize.
Ati “Hari amashuri yigishaga ingunga imwe aho abana bose bigaga igitondo ari bo bakomeza n’ikigoroba ariko yari amashuri makeya wasangaga afite abana benshi cyane. Hari andi mashuri menshi yigisha ingunga ebyiri abana bamwe bakaza mu gitondo abandi bakaza nimugoroba. Twari duite ibiyiciro bibiri bigamo harimo abo b’ingunga imwe babaga ari benshi mu ishuri n’abandi b’ingunga ebyiri baba ari bakeya mu ishuri.”
Yagaragaje ko integenyanyigisho yagenderwagaho yari yubatse ku buryo abo banyeshuri biga umunsi wose ari bo bayirangiza kuko ari bo babonaga amasaha umunani yo kwiga noneho ba bandi biga igice cy’umunsi ntibayirangize. Ibyo byatumye hakorwa indi nteganyanyigisho ishingiye ku kwigisha iby’ibanze abana bakeneye babasha kwiga muri ayo masaha ane ku munsi noneho ibindi bakazabyiga mu myaka iri imbere.
Ati “Niba Imibare igomba kwigishwa iteguye ku buryo irangira ari uko umwana yize amasaha umunani ku munsi kandi hari abiga ane, mu nteganyanyigisho nshya twashyizemo iby’ingenzi byakwiga mu masaha ane bikarangira noneho ibindi bigende bijya mu myaka iri imbere. Ibyo bizajya bisaguka bazakomeza kubyiga mu kicio cya kabiri cy’amashuri abanza kuko ho biga umunsi wose aho kubirekera mu wa mbere ntibabirangize.”
Izo mpinduka kandi ziteganya ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nibura buri kigo cy’ishuri cyagira amashami abiri kugira ngo bifashe abanyeshuri kugira amahitamo atandukanye kuko hari aho wasangaga ishami rimwe bigatuma hari abaryiga ku bwo kubura andi mahitamo kandi ari cyo kigo kibegereye.
Aho harimo ko amashami ahuriye mu Butabire nka MCB, PCB na PCM azahuzwa abyare ikiswe Imibare na Siyansi Ikiciro cya Mbere noneho abigaga amasomo ahuriye ku Mibare nka MEG, MCE, MPC na MPG ahuzwe mu kiswe Imibare na Siyansi Ikiciro cya Kabiri.
Hazahuzwa kandi amashami y’Ubumenyamuntu azwi nka HGL na HLP abe imbumbe yiswe ‘Arts and Humanities’ mu gihe amasomo y’indimi na yo asanzwe arimo amashami abiri rimwe ryihariye Igifaransa irindi Igiswahili na yo azahuzwa bajye baziga zose uko ari Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igafaransa.
Izo mpinduka kandi ziteganya ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nibura buri kigo cy’ishuri cyagira amashami abiri kugira ngo bizanatume abalimu bashobora kujya boherezwa ahari amasomo ajyanye n’ibyo bari basanzwe bigisha.
Umuyobozi Mukuru wa Lycée de Kigali, Mfura Jean yabwiye RBA ko izo mpinduka zari zikenewe mu myigishirize.
Yagize ati “Kuba hari abatigaga Imibare byatumaga badatekereza cyane. Ikindi ni uko hari ikibazo cyo kuvuga ngo abana basoza kwiga bazi Icyongereza, Igifaransa yewe n’Ikinyarwanda batakizi neza kandi mu gukora ibizamini by’akazi babikeneye. Ni byiza ko kandi Icyongereza bose bazajya bakibazwa mu kizamini cya Leta.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!