00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo ajyanye n’umuco azashyirwa muri gahunda za Kaminuza ya Kigali

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 April 2014 saa 11:37
Yasuwe :

Umuco ni ikimenyetso cy’ibanze mu biranga igihugu. Ukwiye gusigasigwa na buri wese yaba uwize akaminuza cyangwa se utaragize amahirwe yo kujya mu ishuri. Kubaka itorero mu mashuri ni ukurera Abanyarwanda bubakiye ku ndangagaciro na kirazira ndetse n’ubutore.
Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ku mugoroba wo ku wa 3 Mata 2014 yatangije Gahunda y’Itorero ry’abanyeshuri. Prof Nshuti Manasseh uhagarariye abashinze iyo Kaminuza atangaza ko bagomba kuba icyitegerezo mu kubaka (…)

Umuco ni ikimenyetso cy’ibanze mu biranga igihugu. Ukwiye gusigasigwa na buri wese yaba uwize akaminuza cyangwa se utaragize amahirwe yo kujya mu ishuri. Kubaka itorero mu mashuri ni ukurera Abanyarwanda bubakiye ku ndangagaciro na kirazira ndetse n’ubutore.

Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ku mugoroba wo ku wa 3 Mata 2014 yatangije Gahunda y’Itorero ry’abanyeshuri. Prof Nshuti Manasseh uhagarariye abashinze iyo Kaminuza atangaza ko bagomba kuba icyitegerezo mu kubaka Umunyarwanda, kandi badashaka umunyeshuri uzabungana urwandiko ajya mu isoko cyangwa se aryihangira.

Agira ati “Kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro, ni intego twiyemeje kandi tuzayigeraho byanze bikunze. Muri gahunda zacu z’amasomo turashyiramo n’umuco. Umuco ni ikintu kizabafasha hejuru y’impamyabumenyi muzabona, kuko uguha ubumuntu. Ushobora kuba utunze impamyabumenyi y’ikirenga nta bumuntu ufite ukaba umwicanyi, ukaba umujura cyangwa ntugire aho utandukanira n’abataragiye mu ishuri. Umuco ni uzabagira abantu nyabo.”

Umutahira w’Intore Rucagu Boniface atangaza ko gahunda yo gutangiza Itorero muri za Kaminuza, yitezweho kubaka indangagaciro na kirazira zijyana n’ubumenyi abiga muri Kaminuza bazajyana ku isoko ry’umurimo.

Agira ati “Itorero rifite intego nyamukuru yo gutoza no kubaka mu banyarwanda umuco w’indangagaciro, kurera Abanyarwanda bakunda igihugu, bakarangwa n’umuco w’indagaciro na kirazira n’uw’ubutore. Aboretse u Rwanda ni abize kuberako bigishijwe nabi, bigishijwe imico mibi, bigishwa ubugome, babakamuramo ubunyarwanda, bababibamo amacakubiri.”

Akomeza agira ati “Ni ngombwa ko ahatangiriye ikibi mu mateka, ubu hatangirizwa icyiza kuko mu mashuri ni ho hava abayobozi, abanyabwenge. Turashaka abarangije muri Kaminuza bagomba kuba bafite umuco w’ubumuntu, ubunyangamugayo, ubutwari, gukunda umurimo, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira amahoro n’iterambere ry’igihugu n’umuco wo kwihesha agaciro.”

Nahawe Bernard, Umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza ya Kigali, atangaza ko gutangiza itorero muri Kaminuza yabo ari ugukomeza gushimangira indangagaciro ziranga umunyarwanda. Agira ati “Kugira itorero bizadufasha kubaka indangagaciro mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza kandi ni ukubaka umuco nyarwanda.”

Rubagumya Gatanazi Rongin, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza (FAGER: Forum des Associations Générales des Etudiants au Rwanda), atangaza ko iyi gahunda y’Itorero izagera muri Kaminuza zose. Agira ati “Itorero rizadufasha gusigasira umuco nyarwanda. Umuco w’amahanga si ukuvuga ko tuzawuheza ariko bisaba ko tubanza gushungura, tukarebamo ibidufitiye akamaro.”

Kaminuza ya Kigali ije ari iya kabiri itangijwemo itorero muri Kaminuza zigenga, nyuma ya ULK. Na ho muri Kamuza y’u Rwanda itorero ryatangijwe mu ishami rya Huye, irya Rukara, Nyagatare, iryahoze ari KIE, ndetse n’irya Busoso.

Umuhango wo gutangiza itorero muri Kaminuza ya Kigali, wahujwe no kurahira kwa Komite ihagarariye abanyeshuri ibaye iya mbere muri iyo Kaminuza. Uwabaye Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri ni Ndizihiwe Boniface wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi.

Ibirori byo gutangiza itorero muri Kaminuza ya Kigali
Prof Nshuti Manasseh, Boniface Rucagu na Vice Chancellor Dr Jenny G. Wuysang
Biro ya Komite nyobozi y'abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali
Abagize Komite y'abanyeshuri barahira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .