Ibi yabitangaje ku wa 1 Nzeri 2025 ubwo hafungurwaga icyiciro cya Gatanu cy’Itorero Intagamburuzwa mu Ishuri rikuru rya RICA rikorera mu Karere ka Bugesera.
Muri iri Torero hazatozwa abanyeshuri bashya 84 bagiye gutangira umwaka wa mbere muri RICA.
Muri iri Torero abanyeshuri batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda hagamijwe kubaremamo urubyiruko rubereye u Rwanda rwimakaza umuco w’ubumwe, gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, ubunyangamugayo, ubudahemuka n’izindi ndangagaciro za Kinyarwanda.
Uwera yasobanuye ko Itorero Intagamburuzwa ari gahunda y’Igihugu yo gutoza urubyiruko ruri mu mashuri makuru na za Kaminuza, ariko ko bigoye kubona Kaminuza iryitegurira idategereje igihe icyiciro rusange cy’abanyeshuri ba kaminuza kizatorezwa.
Yagize ati “Umwihariko uri hano ndetse tunashima twifuza ko n’ibindi bigo by’amashuri byareberaho, ni uko ho bikorwa mbere y’uko abanyeshuri batangira bagahera ku gutozwa mbere y’uko binjira mu masomo.”
Yahamije ko bifasha abanyeshuri kwiga bafite intego, bazi icyo bashobora gufasha umuryango nyarwanda n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri RICA, Michelle Ntukanyagwe, yavuze ko iri Torero rifasha abanyeshuri babo kumenya inshingano bafite nk’abanyeshuri cyane cyane nyuma y’amasomo.
Yagize ati “Iyo abanyeshuri bacu bageze mu wa gatatu bajya gukora imenyerezamwuga mu bice bitandukanye by’Igihugu mu gihe cy’amezi atandatu. Rero iyo bari yo ya masomo y’Itorero ni yo abafasha kumenya Akarere ndi gukoramo ni ibiki bikenewe? Ni ubuhe bumenyi nzanye? Ni gute nafasha abaturage bahari? Bityo bakabasha kuzana ibisubizo bishya.”
Iri Torero rizatozwa n’abatoza 30 barimo abanyeshuri 17 batojwe mu byiciro byabanje.
Benitus Niyompano wiga mu wa gatatu akaba n’umutoza muri iri Torero, yasobanuye ko gutoza bagenzi babo bifasha kumva ibyo basabwa gukora mu buryo butabagoye, bashingiye ku ngero babahaye.
Ati “Iyo tuje gufasha bagenzi bacu hano nk’abanyeshuri biba byoroshye cyane ko bagenzi bacu batwumva ndetse bakabona ko ibintu bishoboka.”
Bahati Queen uri mu batozwa yavuze ko nta mukobwa ukwiye gutinya kujya muri iri Torero kuko abatoza babo bareba intege za buri muntu bakamugenera gukora ibihwanye n’intege ze.
Yagize ati “Hano abatoza barabizi ko tutanganya imbaraga, rero iyo turi gukora imyitozo cyangwa ibindi bintu bakugenera ibihwanye n’imbaraga zawe, kuko icya mbere ni uko ubisoza kandi mwese mukigiramo isomo rimwe.”
Ishuri rikuru rya RICA rimaze gutoza abanyeshuri 336 mu byiciro bine, biyongereyeho 84 bo mu cyiciro kigiye gutozwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!