00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri angana na 55% yo mu Rwanda nta bibuga byo gukiniraho agira

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 August 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Ubushakashatsi bw’Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu (CLADHO), bugaragaza ko amashuri yo mu Rwanda angana na 55%, nta bibuga byo gukiniraho n’ahantu ho kwidagadurira agira.

Bwakorewe ku bigo 120 byo mu turere 13 dutandukanye mu gihugu. Harebwe ku ngingo zitandukanye zirimo kureba niba ibigo by’amashuri bafite ahantu heza ndetse hatekanye ho gukinira, ahantu hadaheza abafite ubumuga n’ibindi.

Hasanzwe ibigo 55% bitagira aho gukinira, icyo kikaba ibibazo ku mikurire y’umwana, kuko gukina k’umwana bituma yiga ibintu byinshi birimo gukorera hamwe, kuzamura imitekerereze ye, kukora neza kw’ingingo n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr. Safari Emmanuel, yavuze ko abana benshi mu Rwanda badafite ahantu ho gukinira no kwidagadurira, agaragaza ko ari ikibazo giteje inkeke.

Ati “Siporo yasigajwe inyuma kuko hubakwa amashuri ariko ugasanga ibintu birebana na siporo byarabuze. Mu by’ukuri siporo ifite umumaro mu buzima bw’umuntu, ituma n’umwana atera imbere mu buryo bw’imyumvire no mu buryo bw’imyigire.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yasabye ibigo by’amashuri gusaranganya ibibuga bihari ariko n’abarimu bagashakira abana imikino idasaba ahantu hanini.

Ati “Dushishikariza abantu gusaranganya ibihari, iyo wakoze gahunda neza ibigo bibiri bishobora gukoresha ikibuga kimwe cyangwa bikaba byanarenga. Hari ibibuga biba biri ku mirenge, za kiliziya n’ahandi na ho twafatanya ariko abana bakagira ahantu ho kwidagadurira”

Yakomeje avuga ko hari ibigo bidafite ahantu hahagije ho gushyira ibibuga gusa na byo biri kwigaho uburyo ikigo cyose cyaba gifite ikibuga.

Amashuri asabwa gusaranganya ibibuga byo gukiniraho nyuma y'uko bigaragaye ko menshi nta bibuga agira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages