Kuwa kabiri tariki ya 25 Kanama 2015, umunyeshuri muri Koleji St. André i Nyamirambo mu mwaka wa kane mu ishami rya PCB (Physics, Chemistry and Biology) yatemye umwarimu mu mutwe akoresheje umuhoro.
Aganira na IGIHE, Gasoma w’Imyaka 58 usanzwe wigisha Ubutabire (Chemistry), avuga ko uyu munyeshuri yamutemye nyuma yo kumuvumbura ko yahinduye urupapuro yakoreyeho ikizamini cy’igihembwe cya Kabiri agamije kwihesha amanota menshi kurusha ayo yabonye.
Mwarimu Gasoma yagize ati “Byatangiye kuwa Kabiri tariki ya18 Kanama 2015, ubwo twakosoraga ikizamini cyasozaga igihembwe cya kabiri kugira ngo abana bamenye aho bagiye badakora neza, maze bashobore gusobanuza ikizamini kirangiye, bityo ababona ko nabakosoye babinyereke mbahe amanota yabo bari bakwiye.”
Akomeza avuga ko bitewe n’amasaha yaje kubabana make kuri uwo munsi, byatumye asaba ubahagarariye, kuzafata izo mpapuro zose yaba iz’abafite ibibazo n’abatabifite azimuhe igihe azagarukira kubigisha kugira ngo akemure ibyo bibazo.
Aha akaba ari na ho uwo munyeshuri yahise afata urundi rupapuro yandikaho ibisubizo maze arikosora akoresheje ikaramu isa n’iya mwarimu (y’icyatsi kibisi), yiha amanota nk’aya mbere agaruka kuburana ko bamwiciye ibibazo byashoboraga kumwongereraho amanota 32, agahita abona 54/100.
Ati “Kubera ko bari batahanye impapuro bose bagomba kuzimpa kuwa Kane, we ntiyaruzanye ahubwo yambwiye ko yarwibagiwe azaruzana mugitondo bukeye na bwo ntiyaruzana ahubwo yaje yaruzana kuwa Mbere tariki 24 yamaze kuruhindura”.
Gasoma akomeza agira ati “Akiruzana nyuma y’iminsi myinshi bagenzi be barazanye impapuro zabo, yararumpaye ambwira ko hari aho namukosoye nabi arabinyereka ntungurwa n’uburyo nibagiwe kumubarira amanota 32 kuko byagaragara ko nayakosoye. Ni bwo natangiye kwibaza uburyo yabonye aya manota bitewe n’uko nari nsanzwe muzi, ni bwo nabonye ku rupapuro mpita mbona ko n’ubwo na we yari yikosoresheje ikaramu y’icyatsi umuti wayo utandukanye n’uwo nari nakoresheje.”
Gasoma akomeza avuga ko nyuma y’aho aboneye ko imiti y’amakaramu itandukanye byahise bituma yandika ku rupapuro rw’uyu munyeshuri ko rukwiye kongerwa gusubirwamo, arushyira mu zindi.
Nyuma yo kumwereka ko n’ikaramu yikosoje idasa neza n’iyo we yakosoresheje, nta kindi uwo mukobwa yavuze, yaratashye maze mu gitondo aza ku ishuri yitwaje umuhoro mu isakoshi atwaramo amakayi n’ibindi bikoresho by’ishuri, yitwajemo n’undi mwambaro w’ishuri (Uniforme).
Uko yamutemye
Ngo yamusanze mu nzu ikorerwamo ubushakashatsi (Laboratoire) igihe bagenzi be bari barimo gusenga aramutema.
Yagize ati “Yahengereye mu masaha abandi banyeshuri barimo basengera mu byumba amatorero yabo asengeramo bitewe n’uko buri gitondo ari itegeko ko basenga, ahita ansanga muri Laboratoire mubaza ikimuzanye ambwira ko aje kugira ngo dukemure cya kibazo, mubwira ko agomba gutegereza bikazakorerwa mu ishuri ryabo aranga.”
Yakomeje ati “Mu gihe nunamaga nshaka gufata ibitabo byarimo amasomo nari ngiye kwigisha, nahise numva ikintu kinkubise mu mutwe ndebye mbona yafashe umuhoro n’amaboko abiri arashaka kongera kuwunkubita mu mutwe ambwira ngo reka nkwereke ni bwo nahise mufata ndatabaza abanyeshuri baraza baramufata baramusohora.”
Gasoma yakomeje abwira IGIHE ko nyuma y’uko abanyeshuri bafatiye mugenzi wabo bakanamwambura umuhoro yari amaze kumukubita mu mutwe, yahise ajyanwa kwa muganga bitewe n’uko yari ari kuva amaraso menshi.
Umukobwa na we bahise bamujyana mu cyumba abakobwa baryamamo ngo na we agarure ubwenge mu gihe bari bategereje ko polisi ihagera, kuko yagaragaza ko yahungabanye.
Uyu mwarimu akomeza avuga yatuguwe n’uburyo uyu munyeshuri nyuma y’aho bagenzi be bamufatiye amaboko bamubuza kongera kumutema yahise ababwira ko yabitewe n’uko yari agiye kumufata ku ngufu, ariko bamubaza uburyo yagambiriye kuzana umuhoro ku ishuri akabura icyo abasubiza.
Yashenguwe n’ubutumwa bwahererekanywaga buvuga ko uwo mukobwa yamwanduje Sida
Uyu mwarimu avuga ko yatunguwe cyane kandi agashengurwa no kubona ubutumwa bumusebya bwahererekanyijwe kuri WhatsApp buvuga ko impamvu yatumye uyu munyeshuri amutema ari uko yasanze yaramwanduje agakoko gatera SIDA akabikora nk’uwihimura.
Ati “Byarantunguye biranambabaza cyane ku buryo byahise binyereka ko hashobora kuba hari abantu babyihishe inyuma cyangwa bari kumukoresha bitewe n’ibyo binyoma, dore ko bari bananditsemo ko n’umuyobozi w’Ikigo cya St. André yari azi iki kibazo, ngo yigeze kunyihanangiriza”.
Gasoma Jean Baptiste yakomeje asaba ko inzego zibishinzwe zagorora uwo munyeshuri bitewe n’ibyo yakoze kugira ngo ahinduke.
Gusa ngo abakwirakwije ubutumwa bumusebya ku mbuga nkoranyambaga na bo ngo yiteguye kubajyana mu nzego z’ubutabera.
Ni inyangamugayo…
Nsabimana Gaston, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Koleji St. André yavuze ko akimara kubona aya makuru yakwirakwijwe kuri WhatsApp, yatunguwe cyane bitewe n’ubunyangamugayo azi kuri Gasoma Jean Baptiste.
Ati “Biriya ni ukumusebya kuko uriya ni umuntu tuziho ubunyangamugayo kandi aha tumufata nk’umwarimu w’indashyikirwa bitewe n’ibikorwa bye, dore ko ari n’umwe mu barimu bajya bahabwa ibihembo bitandukanye n’ubuyobozi, yaba ubw’Akarere ndetse na REB nko ku munsi w’umwarimu cyangwa ku munsi w’umukozi. Si ibyo gusa kuko anafite n’ibindi bihembo yagendaga ahabwa nk’umwarimu w’intangarugero ku buryo natwe twatunguwe n’abantu banditse biriya.”
Barimo kwangiza ejo hazaza h’umwana…
N’ubwo yanze ko afatwa amajwi, Padiri Lambert Dusingizimana, Umuyobozi wa Koleji St.Andre na we yabwiye IGIHE ko aya makuru yakwirakwijwe kuri WhatsApp avuga ko mwarimu Gasoma Jean Baptiste yari yaragize uyu munyeshuri umugore, ari ibinyoma byambaye ubusa, bitewe n’uko uyu ari umwe mu barimu b’icyitegererezo icyo kigo gifite.
Ati “Sinzi abandika ibintu nk’ibi icyo baba bagambiriye kuko ibi ni ibintu ku bwanjye mbona batari bakwiye gukomeza gutya, kuko ni ugusebya umwana. Ntituzi ko ari we wabivuze kandi bamenye ko ejo n’ejo bundi bizarangira umwana agasubira mu buzima busanzwe ku buryo batari bakwiye kumwangiriza ishusho.”
Mwarimu Gasoma Jean Baptiste mu mwaka wa 2011 yari umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo, umwanya yaje kuvaho mu 2013.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO