00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2025/2026 uzasiga he Abanyarwanda mu bijyanye n’ibikorwaremezo?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 May 2025 saa 08:04
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga 2025, hari ibikorwaremezo biteganyijwe kubakwa byitezweho guteza imbere Imibereho y’Abaturarwanda.

Byagarutsweho ubwo iyi minisiteri yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, iri gusuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari mu myaka itatu ishize ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 615,1 Frw zizifashishwa mu mishanga iteganyijwe.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko hari imishinga myinshi iteganyijwe muri uwo mwaka w’ingengo y’imari irimo gukomeza gutanga amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, kubaka imihanda ndetse no kuzuza icyambu cya Rusizi kigeze ku rugero rwa 80%.

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, Minisitiri Dr. Gasore Jimmy, yatangaje ko hazatangwa amashyiga atangiza ibidukikije arenga ibihumbi 100 mu gihe biteganyijwe ko mu 2029 u Rwanda ruzaba rumaze gutanga amashyiga arenga ibihumbi 800.

Ingo ibihumbi 280 zizagezwaho umuriro w’amashanyarazi

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo gutanga umuriro w’amashanyarazi ku ngo zirenga ibihumbi 280 mu mwaka wa 2025/2026.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu cyagenewe ingengo y’imari ya miliyari 200 Frw azifashishwa mu mishinga inyuranye giteganya gushyira mu bikorwa.

REG yagaragaje ko hari imishinga yateganyijwe izafasha mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage harimo Nyabarongo II ifite ubushobozi bwa megawati 43.5, Nyabarongo I ifite ubushobozi bwo gutanga umuriro ungana na megawati 28 no kwagura urugomero rwa Nasho.

Hari kandi umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, gusimbuza transformer yo ku rugomero rwa Mukungwa.

U Rwanda rwagaragaje kandi ko hari n’imishinga ruzafatanya n’abafatanyabikorwa itandukanye, irimo uwo ruzakorana na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, uwo ruzafatanya na Koreya (KOREA EDCF) n’indi mishinga itandukanye.

Ibilometero 143 bishya by’imihanda bizubakwa

U Rwanda rufite gahunda yo kubaka ibilometero bishya by’imihanda 143 hanavugururwe ibilometero 110 mu gihe ku mihanda yunganira ubuhinzi hazubakwa ibilometero 131 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Rufite kandi gahunda yo kuzuza icyambu cya Rusizi kuri ubu kigeze kuri 80%, mu gihe ruzanatangiza imirimo yo kubaka ibyambu bya Karongi na Nkora cyane ko abafatanyabikorwa bamaze kuboneka.

Muri iyi ngengo y’imari RTDA yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 134 Frw.

Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda yavuze ko hari imishinga yo kubaka imihanda itandukanye nk’umuhanda wa Huye-Kitabi w’ibilometero 53, Ngoma-Ramiro w’ibilometero 53, Muhanga-Rubengera (Nyange-Muhanga).

Hari kandi imihanda nka Kibugabuga-Shinga-Gasoro, Sonatube-Gahanga-Akagera, Nyabugogo-Jabana-Nyacyonga mukoto w’ibilometero 40, Prince House-Giporoso-Masaka, Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi muri Kigali, Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI) n’indi itandukanye.

Ingo zirenga ibihumbi 500 zizagezwamo amazi

U Rwanda rufite gahunda yo kongera amazi atunganywa ku munsi aho umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 uzarangira rwungutse meterokibe nshya ibihumbi 25 ku munsi rukanatangiza n’imishinga igamije kurugeza ku bushobozi bwo gutunganya amazi angana na meterokibe ibihumbi 180 ku munsi.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yavuze ko hateganyijwe kugeza amazi meza ku ngo nshya ibihumbi 500 mu gihe igihugu gifite intego ko bizagera muri 2029 ingo nshya miliyoni imwe zigejejwemo amazi meza.

Biteganyijwe kandi ko ku bijyanye no gusana imiyoboro y’amazi hateganyijwe hazasanwa ibilometero 665 ndetse hagasanurwa imiyoboro 122 yo mu cyaro yangiritse.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko ku bijyanye no gutunganya imyanda, mu mwaka wa 2025/2026 hazarangizwa imirimo yo kuvugurura ikimoteri cya Nduba ndetse n’icya Musanze mu gihe hazakomeza umushinga ugamije guhuriza hamwe imyanda yo mu bwiherero igahurizwa hamwe igasukurwa.

Wasac Group yagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 110,3 Frw.

Imiturire yatekerejweho

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yavuze ko mu mwaka 2025/2026 ingo 1500 zizimurwa ahantu hateje ibyago mu gihe muri 2029 hazaba hamaze kwimurwa nibura ingo zirenga 6000.

Yavuze kandi ko havuguruwe ahantu hatameze neza hakunzwe kwitwa mu tujagari aho hubatswe inzu 688 mu gihe umwaka utaha hateganywa kubaka inzu 879.

Yavuze ko hamaze kuvugururwa ahantu hangana na hegitare 282, mu mwaka wa 2025/2026 hazavugururwa ubuso bungana na hegitare 213 ariko bikaba biteganyijwe ko mu 2029 hazaba hamaze kuvugurwa ubuso bungana na hegiterare 1160.

Amatara yo ku mihanda ari mu bizitabwaho cyane
Ibilometero birenga 140 by'imihanda mishya bizubakwa
Umuriro w'amashanyarazi ni kimwe mu bizashyirwamo imbaraga mu mwaka utaha
U Rwanda ruteganya ko mu mwaka wa 2025/2026 hazatangwa amazi meza ku ngo zirenga ibihumbi 500
Hateganyijwe kubaka imiyoboro mishya y'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .