00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasambu n’inzu byahawe abasigajwe inyuma n’amateka babigurishije intica ntikize

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 5 April 2018 saa 08:15
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, ihangayikishijwe n’uko bimwe mu bikorwaremezo byagenewe abasigajwe inyuma n’amateka birimo inzu n’amasambu babigurishije ku mafaranga y’intica ntikize.

Itsinda ry’Abasenateri rigizwe na Kalimba Zephyrin, Mukakalisa Jeanne d’Arc na Uwimana Consolée ryakoreye uruzinduko mu turere turindwi mu gikorwa cyo kumenya uko gahunda zigamije iterambere zagejejwe ku basigajwe inyuma n’amateka.

Utwo turere turimo Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Musanze, Kicukiro na Gasabo, aho iryo tsinda rivuga ko ryasanze ibibazo byinshi mu miryango yabo.

Ubwo iryo tsinda ryagezaga ku Nteko Rusange ya Sena, raporo y’ibyo ryahuye nabyo muri izo ngendo; Senateri Uwimana Consolée, yavuze ko basanze hari abo bahaye inzu n’amasambu bakayagurisha ubu bakaba babayeho nabi.

Yagize ati “Mu turere twagiyemo hirya no hino twasanze abasigajwe inyuma n’amateka barubakiwe bafite aho batujwe n’abatarubakiwe bagiye bakodesherezwa inzu, gusa duhereye igihe icyo gikorwa cyahereye mu 2010 tukageza 2018, dusanga inzu zarasenyutse mu bahawe amasambu hari abayagurishije, amatungo hari abayariye n’abagifite amasambu n’amatungu uburyo bifashwe twasanze bidatanga umusaruro.”

Yavuze ko inzu bahawe zasenywe mu gihe gito, gusenyuka kwazo bikaba byaratewe n’impamvu zitandukanye, icya mbere ngo ni uko hatabaye ko abagenerwabikorwa bagira uruhare mu bibakorerwa kuko ngo ubuyobozi ntibwakurikiranye.

Ku bijyanye n’inzu kandi, iryo tsinda ryagaragaje ko abagenerwabikorwa bagize uruhare mu kuzisenyera, harimo kuzitekamo zikangizwa n’imyotsi ariko hakaba nubwo ngo hari igihe isakaro rivaho ntibagire uruhare mu kurisubizaho.

Bavuga ko basanze hari n’abagurisha bimwe mu bigize inzu bahawe, aho hari abo usanga baragiye bagurisha inzugi n’amadirishya by’inzu bakabishyura urwagwa cyangwa ibiro bitarenze bitanu bya kawunga.

Iri tsinda ryagaragaje ko hari aho ryageze cyane cyane muri Nyabihu na Rubavu, rigasanga hari aho abasigajwe inyuma n’amateka baragurishije amasambu bahawe, ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi icumi.

Senateri Uwimana Consolée, yagize ati “Muri raporo birimo, aho i Mudende twabashije kubona kopi y’iyo mitungo ariko birababaje kubona isambu y’i Mudende uko yaba ingana kose umuyobozi waba warasinye akemeza ko igurwa ataba yarashyize mu gaciro.”

Bamwe mu basenateri bagize icyo bavuga ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka

Senateri Mushinzimana Appolinaire yavuze ko kuri we abona nta kinini cyahindutse kuri abo mu myaka 10 ishize, asaba ko hashyirwaho itsinda ryihariye rikwiriye gukurikirana imibereho yabo kugira ngo nabo biyumve mu muryango nyarwanda nk’abandi bose.

Yagize ati “Niba itsinda ry’abasenateri rigaragaza ko nta mpinduka nini ihari igaragara cyane ugereranyije n’ibyo Sena yari yabonye mu 2007, ndumva dukwiriye gutanga umwanzuro ko hashyirwaho urwego rwihariye rwahabwa nk’igihe cy’imyaka runaka cyo kuzaba hari aho bagejeje abo banyarwanda.”

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, yasabye abayobozi bari mu nzego z’ibanze bakurirana aho abo bantu batuye.

Ati “ Ese aba bo mu nzego z’ibanze bo bakora iki? Kuko baravuga ngo guverinoma yakoze ibikorwa byayo, bariya bakora iki muri turiya turere bagiyemo ngo bafashe abantu? Birababaje kuba abana barwara amavunja abajyanama b’ubuzima barebera.”

Iryo tsinda ryo muri Sena ryagaragaje ko abasigajwe inyuma n’amateka bafite ibindi bibazo byinshi bigendanye n’imibereho mibi, kuko ngo usanga basabiriza, abana batiga, barwaye amavunja, hakaba n’ikindi kibazo cyo kuba ngo abana babo babyarana kandi bavukana rikavuga ko hakenewe ubukangurambaga.

Senateri Uwimana Consolée niwe wagejeje raporo ku Nteko Rusange wa Sena
Abasenateri basabye ko imibereho y'abasigajwe inyuma n'amateka ikurikiranwa mu buryo bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages