00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasabune akora mu mavuta yatekeshejwe amwinjiriza miliyoni 24 Frw ku mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 04:15
Yasuwe :

Turatsinze Nzacahinyeretse utuye mu Mudugudu wa Masizi, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo yavuze ko amaze kwiteza imbere binyuze mu mwuga wo gukora amasabune ndetse kuri ubu umwinjiriza amafaranga ibihumbi 70 Frw ku munsi.

Turatsinze ni umugore ufite umugabo n’abana batanu. Umwuga wo gukora amasabune yawutangiye mu 2018, ariko mbere yakoraga 15 ku munsi kuko ahanini ibyo yakoreshaga kubibona byabaga ari ingorabahizi.

Mu rwego rwo gukemura izi mbogamkizi yahuraga na zo yigiriye inama yo kujya yaka amavuta yatekeshejwe mu mahoteli kugira ngo yongere umusaruro w’amasabune yakoraga.

Ibi yabikoze igihe kinini, ariko amwe mu mahoteli akamwishyuza amafaranga menshi gusa agaragaza ko Park Inn by Radisson Kigali yo yahisemo kuyamuhera ubuntu mu rwego rwo kumushyigikira no kumufasha kwiteza imbere.

Turatsinze yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukorana na Park Inn Hotel by Radisson Kigali, umusaruro wiyongereye uva ku gukora amasabune 15 agera ku 180.

Ati “Park Inn yampaye amavuta yo gukoresha amasabune kandi ku buntu rwose ntacyo nyishyura. Kuri ubu nkora amasabune 180 ku munsi nifashishije litiro 200 mba nahawe na bo kandi nakubwira ko mu kwezi nizigamira ni bura ibihumbi 300Frw.”

Turatsinze yagaragaje ko nyuma y’uko afashijwe na Park Inn by Radisson Kigali, hari byinshi byahindutse birimo no kuba yarabashije kwigurira inzu yo guturamo we n’umuryango we, umwana we akaba yarasubiye mu ishuri, agaragaza ko n’imibereho yagiye ihinduka.

Yashimangiye ko intego afite mu myaka itanu ari uko azaba yaraguze imashini imufasha ndetse n’umusaruro uzarushaho kwiyongera.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yavuze ko Turatsinze yabagannye ababwira ko yifuza kujya afata amavuta baba bamaze gukoresha na bo bahitamo kumufasha kujya ayabona bitamugoye.

Yavuze ko bahisemo kumufasha kugira ngo na we yiteze imbere cyane ko na we ari umugore wari ufite ishyaka ryo gukora no kwiteza imbere.

Muhongerwa yavuze ko nyuma yo gufasha Turatsinze bafite intego yo gukomeza gufasha n’abandi kugira ngo biteze imbere.

Turatsinze ku munsi yinjiza ibihumbi 70 Frw akura mu bucuruzi bw'isabune akora
Turatsinze avuga ko ari umwuga yahisemo gukora kuko awukunda ndetse yabyize
Inkuru ya Turatsinze winjiza miliyoni 2Frw akura mu bucuruzi bw'amasabune yikorera
Ni amasabune akora yifashishije ibirimo amavuta aba yatekeshejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages