Ibihembo abarimu bahawe uyu mwaka, byiganjemo ibikoresho by’ikoranabunga. Abahembwe muri uyu mwaka, baba ahanini barakoresheje ikoranabuhanga bagakomeza kwita ku banyeshuri babo mu gihe amashuri yari afunze kubera Coronavirus.
Umwarimu wahembwe nk’indashyikirwa wigisha mu mashuri abanza, Umutesi Christine, yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga ari ryo banga yakoresheje ngo akomeze kwita ku banyeshuri yigisha ubwo bari bari mu rugo.
Yagize ati “Ubwo amashuri yafungwaga kubera Covid-19, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda, REB, yatangije gahunda yo kwiga no kwigisha hakoreshejwe ikoranabunga buzwi nka ‘E-Learning Platforms’ ariko njyewe narenze kuri ubwo buryo nkoresha n’ubundi bwamfashije kugera ku banyeshuri benshi.”
Yakomeje agira ati “Nakoresheje porogaramu ya mudasobwa yitwa ‘Microsoft Office 365.’ Nateguye amasomo n’amasuzuma ayaherekeza nkoresheje iyi porogaramu, nkajya nyasangiza abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga nkoresheje murandasi, maze abana bakabasha kwiga.”
Umwarimu wahembwe nk’uwahize abandi mu mashuri yisumbuye, Sinamenye Albert yagarutse ku buryo yafashije abanyeshuri gukomeza kwiga mu gihe amashuri yari afunze no ku gikoresho yakoranye n’abanyeshuri be, umuntu yifashisha areba ibiri inyuma y’ikintu kimukingirije.
Yagize ati “Nishimiye kuba nahembwe ku rwego rw’igihugu, kandi ndashimira uburyo byakozwe mu mucyo. Nakoresheje imbuga nkoranyambaga, nkajya nsangiza abanyeshuri banjye amasomo, ku buryo batabuze icyo gukora. Hari n’igikoresho kitwa ‘Periscope’, cyifashishwa mu kureba ibiri inyuma y’ikintu kigukingirije nakoze, mfatanyije n’abanyeshuri banjye mu rwego rwo kubereka ko ibyo mbigisha atari amagambo. Ndifuriza abarimu batahembwe gukomeza gukorana umuhate umwaka utaha na bo bakazegukana ibi bihembo.”
Abayozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, Misitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey n’Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irenée bashimiye abarimu umuhate n’ubwitange bagaragaza mu mwuga wabo, babasaba kurushaho gukorana umwete umwuga wabo.
Abarimu babaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, bahembwe moto na Tablet. Abahize abandi mu turere nabo bagiye bahembwa televiziyo n’ibikombe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!