00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Urubyiruko rufite inyota yo kumenya byinshi ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 26 May 2015 saa 10:04
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu ntara y’amajyepfo ruvuga ko rwifuza ko ababyeyi, ubuyobozi n’abandi bafite ubuzima mu nshingano barushaho kubegera no kubaha ibisobanuro bihagije ku buzima bw’imyororokere kuko hari bimwe baba bafiteho urujijo, bishobora no gutuma bagwa mu bishuko.

Abo mu Karere ka Huye babigarutseho, ubwo ikigo nyarwanda gishinzwe guteza imbere ubuzima (SFH Rwanda), cyabahurizaga hamwe mu marushanwa atanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere.

Aya marushanwa akorwa mu buryo bwo gusubiza ibibazo, ndetse n’indirimbo bifite aho bihuriye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ubwo bari muri aya marushanwa yabereye mu ruhame, bamwe muri uru rubyiruko mu gusubiza ibibazo byagiye bigaragara ko hari byinshi badasobanukiwe ku buzima bw’imyororokere.

Urugero ni nk’aho babajijwe niba hari abantu bafite amahirwe yo kuba amaraso yabo atakinjiramo ubwandu bwa virusi itera Sida.

Abatsinze amarushanwa, SFH yabahaye ibihembo

Bamwe muri uru rubyiruko basubije ko bazi ko hari ubwoko bw’amaraso y’abantu bufite ubudahangarwa ku buryo butapfa kwandura virusi itera Sida.

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro n’abakozi ba SFH Rwanda, ko abantu bose ari kimwe ntawe ufite amaraso atakwinjiramo ubwandu bwa Virusi itera Sida, uru rubyiruko rwagaragaje ko kurushaho kurwegera no kuruha ibisobanuro ku buzima bw’imyororokere ari umusanzu ukomeye.

Mugweneza Fidelite w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko mbere yo kwitabira aya marushanwa hari byinshi atari asobanukiwe ku buzima bw’imyororokere, nko kubijyanye n’abavuga ko hari amaraso afite ubudahangarwa ku buryo atapfa kwinjiramo ubwandu bwa virusi ya Sida.

Aganira na IGIHE yagize ati” icyo nari mfiteho urujijo, nuko narinzi ko hari abantu bafite amaraso afite ubudahangarwa ku buryo atakwandura Sida, ariko badusobanuriye ko amaraso yose ari kimwe, ntayabaho atakwinjiramo Virusi ya sida”.

Iradukunda Clarisse we avuga ko amarushanwa ku buzima bw’imyororokere yamufashije kumenya igihe umukobwa ukoze imibonano mpuza bitsina ashobora gusama.

Ati “njye ubwanjye ntabwo narinzi ibihe nyabyo umukobwa ukoze imibonano mpuzabitsina yasamiraho, ariko ubu nabimenye”.

Byari nk'ibiganiro mpaka ku buzima bw'imyororokere

Bamwe muri uru rubyiruko bagaragaje ko hari byinshi bifuza kumenya neza, harimo n’ uburyo bwo gukoresha imiti iboneza urubyaro.

Umukozi uhagarariye SFH mu ntara y’amajyepfo, Fideli Byiringiro, avuga igikorwa nk’iki cyo guhuza urubyiruko mu marushanwa avuga ku buzima bw’imyororokere, bakitezemo umusaruro cyane cyane mu guca inda z’indaro no gukumira ubwandu bushya bwa virus itera Sida.

Ati “ ubusanzwe gukangurira abanyarwanda kugira ubuzima bwiza niyo ntego yacu, ariko uyu munsi twari twibanze ku rubyiruko, tugamije kurufasha gutegura ejo hazaza heza, tubaha inyigisho ku buzima bw’imyororokere”.

Mu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu, n’ikigo cy’ubuzima RBC, ubuherutse gukorwa, bugaragaza ko urubyiruko rw’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 29 bagize umubare munini w’abanyarwanda bafite Virus itera Sida, kuko abafite iyi myaka aribo bakunze kwishora mu mwuga w’uburaya.

RBC ikaba itangaza ko ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere, guhura n’ibishuko ndetse no kubaho mu buzima batishimiye, ari bimwe mu bituma bamwe mu bakobwa bishora mu mu buraya.

Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko abakora umwuga w’uburaya, bafite ubwandu bwa Virus itera Sida ku kigero cya 51%, Umubare RBC ivuga ko urihejuru cyane, bityo ngo hakwiye ingamba n’ubufatanye, mu gukumira ubwandu bushya, bwa Virus itera Sida.

Amarushanwa yitabiriwe n'Urubyiruko rwaba urwo mu mashuri n'urutiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages