Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021.
Yavuze ko hashyizwe imbaraga mu gushishikariza abaturage gutura ku mudugudu kandi bakomeje kubyitabira.
Yagize ati “Tukaba twarasoje umwaka 70% y’ingo z’abatuye mu Ntara y’Amajyepfo zituye ku midugudu, ariko tukaba tugifite ikibazo cy’imiryango isaga 6700 igituye aho bita nabi cyangwa mu manegeka.”
Yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo iyo miryango ikiri mu manegeka ihave kuko imvura y’umuhindo yatangiye kugwa ikaba ishobora kwibasirwa n’ibiza.
Ku bijyanye no gufasha abatishoboye mu mwaka ushize, abaturage basaga ibihumbi 58 bahawe ubufasha bw’amafaranga asaga miliyali 6,5 Frw binyuze mu mirimo ya VUP, naho abageze mu zabukuru batishoboye bagera ku 35.458 bahabwa inkunga ya miliyari zisaga 5 Frw.
Abagenerwabikorwa b’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) bahawe inkunga ya miliyari 2,5 Frw banubakirwa inzu ndetse imiryango 241 itari ifite aho kuba yarahabonye.
Kugeza ubu imiryango iri ku kigero cya 74% mu Ntara y’Amajyepfo yegerejwe amazi meza naho ingana na 58% igezwaho amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!