Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2) iteganyijwemo ibikorwa bitandukanye byo kongera umusaruro, hibandwa ku gutunganya ibishanga no gukora amaterasi y’indinganire mu bice bitandukanye by’igihugu.
Intara y’Amajyepfo ibarizwamo ibishanga bihingwamo umuceri, ibigori , soya, imboga ariko ibyangiritse bituma umusaruro ubivamo uba muke.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu iri imbere bazatunganya ibishanga 26 mu turere dutandukanye bifite ubuso busaga hegitari 3.520.
Ibi ngo bizaherekezwa no kongera ubuso bw’amaterasi y’indinganire, kuzamura umubare w’abakoresha imbuto nziza z’indobanure, kuzamura ikigero cyo gukora ifumbire no kurwanya isuri.
Mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa ibishanga bingana hegitari 14.439, ibitunganyije bikaba hegitari 7.389.
Umuceri ni wo uhingwa cyane mu bishanga byo mu Majyepfo, aho wiganje mu Karere ka Gisagara, bitabujije ariko ko hari n’utundi turere dutanu tuwuhinga ari two Nyanza, Huye, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.
Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko ubworozi na bwo buzibandwaho hongerwa inka zitanga umukamo, aho hari imishinga ibiri minini izabigiramo uruhare.
Ati "Dufite imishinga ibiri minini ya RIPPLE EFFECT na RDDP II izadufasha kongera inka zitanga umukamo no kongera ubuso bw’ubwatsi bwiza bugaburirwa amatungo. Izaba yunganira umushinga wa RAB-Songa, izakomeza gukora nk’ikigo cy’icyitegererezo mu kuzamura icyororo kandi ikacyegereza aborozi."
Muri iyi gahunda hateganyijwemo ibikorwa byo kongera inganda n’amakusangirizo y’umukamo w’amata no kongera amabagiro y’ingurube, inkoko n’ihene.
Ati "Ni na gahunda yari yatangiye hari aho twari twatangiye kubaka amabagiro, nka Nyamagabe rirahari, i Huye na Ruhango, ariko tuzakomeza no kugenda tuyubaka no mu tundi turere.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!