Ni gahunda imaze imyaka itatu itangijwe, ifite intego yo gutuma abahinzi bose bakangukira guhinga kijyambere hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo.
Ushinzwe ubuhinzi ukorana n’aba bahinzi, Munezero Gisèle, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yakanguye abahinzi, bituma buri wese yiyumvamo umuhate wo guhinga neza yubahiriza amabwiriza yose batanze.
Ati ’’Ni gahunda tugira ku bigori n’umuceri, tukabikora ku musaruro cyane cyane w’igihembwe cy’ihinga cya A. Inyungu zabyo zirigaragaza kuko buri muhinzi aba yashyize umuhate mu buhinzi bwe, yahinze neza ku mirongo, yashyizemo imborera, yabagariye igihe ndetse yanitaye ku musaruro we awufata neza kugira ngo koko azahembwe.’’
Munezero yakomeje avuga ko mu kugenzura uwahize abandi mu gihingwa runaka, bagendera ku bipimo bihuriweho, aho bapima uwahize abandi mu kugira umusaruro mwiza w’imyaka ku buso bwa ’are’ imwe, kugira ngo usanganywe ubutaka bwinshi ataba yakwiharira ibihembo.
Munyentwari Firimini, umuhinzi ukorera muri Koperative Abahizi Mamba, yavuze ko mbere y’uko ibi bihembo biza bahingaga mu kajagari, imbuto bazinyanyagiza mu murima uko biboneye, bakanakoresha ifumbire nabi kubera kutagira ubumenyi umusaruro ukaba mubi gutyo.
Ati ’’Nkanjye, kuri are imwe nezaga ibilo bitarenze 15 by’ibishyimbo na 20 by’ibigori. Ubu twazamuye imyumvire, tuzi kurwanya ibyonnyi n’indwara tukanahingira ku gihe aho nsigaye neza ibilo 40 by’ibigori kuri are na 30 ku bishyimbo.’’
Yakomeje avuga ko guhinga neza byanamuhesheje igihembo cy’ibihumbi 60 Frw kuko yari yabaye uwa kabiri, ayaguramo ingurube ebyiri, imwe ayiragiza mugenzi we utari watsinze none ubu iyo yoroye yarabyaye imuha ingurube eshanu ziyikomokaho, ku buryo ikibwana kimwe ari kugitangira ibihumbi 25 Frw.
Mukamana Clémence na we uhinga ibigori, amaze guhembwa amagare kabiri nk’ishimwe ryo guhinga neza, akavuga ko amufasha mu bikorwa by’ubworozi yahira ubwatsi n’ibindi.
Yahamije ko irushanwa ari ingenzi cyane kuko "iyo urimo urarushanwa, uba wumva hari izindi mbaraga ugomba gukoresha, ukabira ibyuya cyane, kugira ngo utsinde, ariko unagamije kuzabona umusaruro muri bya bindi urimo gukora.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo guhemba umuhinzi wejeje imyaka myinshi ari agashya keza gafatwa nk’imihigo.
Ati ’’Muri iyi gahunda, bidufasha kumenya uwarushije abandi kugera ku ntego y’umusaruro mwinshi, kandi ntabwo wawugeraho ntacyo wakoze. Gushimira abantu bakoresheje neza za mbuto z’indobanure, bakoresheje neza amazi, bahingiye ku gihe bakanakoresha neza ifumbire harimo inyungu; kuko n’iyo wahinga ahantu hato ukazana umusaruro mwinshi, n’igihugu kibyungukiramo. Ni yo gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka buto buhari.’’
Iyi gahunda yo guhingira ku mihigo hagamijwe umusaruro utubutse mu Ntara y’Amajyepfo, iri gukoreshwa mu turere twa Gisagara muri Koperative Abahizi Mamba ifite abanyamuryango 893 na Nyanza muri Koperative Katarara Itoshye, ibarizwamo abanyamuryango 1700.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!