Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, yibukije abaturage ko kubashyira mu byiciro by’ubudehe bigamajie kunoza igenamigambi ry’igihugu n’iry’umuryango. Bityo ngo bakwiye gutanga amakuru y’ukuri ajyanye n’imibereho yabo n’iyabaturanyi babo, bakirinda amarangamutima.
Yabigarutseho kuri uyu wa 03 Gashyantare 2015, ubwo muri iyi Ntara hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo gushyiraho ibyiciro by’ubudehe bishya bijyanye n’imibereho ya buri muturage n’umuryango we, igikorwa cyabere mu murenge wa Rusatira ho mukarere ka Huye.
Guverineri Munyentwali yibukije ko abatuye umudugudu bose aribo bazajya baterana mu nama iyobowe n’umukuru w’umudugudu, bagashyira umuturage wabo mucyiciro cy’ubudehe runaka, abamuzi bazi n’imibereho ye bagatanga amakuru y’ukuri kandi bakirinda gukoresha amarangamutima.
Ati “Amakuru nyayo y’ubuzima bw’abanyarwanda icyo adufasha mbere na mbere ni ukugena ibikorwa bituma bya byiciro Abanyarwanda barimo bizamuka, ubuzima buba bwiza kurushaho dutera imbere. Nkuko twabivuze aya makuru, umudugudu, akagari, umurenge n’akarere bakwiye kuyakoresha, n’umuntu ku giti cye akayifashisha yiteza imbere, kuko tugira n’imihigo mu ngo zacu.”
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa babwiye IGIHE ko gusobanurirwa igikorwa nk’iki aribyo bizatuma kigenda neza, kuko mu kugena ibyiciro bari basanzwemo hagaragaye amarangamutima kuko ngo bari bazi ko abazagaragara mu cyiciro cya mbere n’icya 2 bazajya bahabwa imfashanyo.
Mukabugingo utuye mu mudugudu wa Nyagasozi ati “Mbere twabikoraga tuzi ko uwo turashyira mucya mbere cyangwa icya kabiri azarihirwa mitiweri, ubwo ukavugira umuturanyi wawe kugira ngo nawe aze kukuvugira, hari nubwo bagushyiraga mucya 3, nyuma ukegera umukuru w’umudugudu ukamuha nka bitanu ( ibihumbi bitanu by’amafaranga) akaguhindurira akagushyira mucya kabiri.”
Naho uwitwa Odette utuye mu mudugudu wa Nyamuko ati “Mbere hazagamo amarangamutima na ruswa, ariko ubu twizeye ko bizagenda neza kuko amakuru tuzajya tuyatangira mu ruhame. Ubwo abayobozi bo hejuru babihagurukiye twizeye ko bizaca mukuri.”
Abaturage baganiriye na IGIHE, abenshi bifuza ko iyi gahunda yasosobanurwa neza kuko hari abatumva neza akamaro kayo, bakaba bashobora kuzatanga amakuru atariyo bibwira ko bari gushakira abaturanyi babo imfashanyo.
Hashize imyaka itatu mu Rwanda hakoreshwa ibyiciro by’ubudehe nka gahunda yo kugena igenamigambi ry’igihugu no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO