00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abasora neza bashimiwe bibutswa uruhare rw’imisoro mu guhindura imibereho y’abaturage

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 28 October 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yibukije abasora gukomeza kurushaho gutanga umusoro neza kuko ugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage biciye mu bikorwa remezo.

Ibi yabigarutseho ubwo hahembwaga abasora bahize abandi mu gutanga imisoro n’amahoro mu Ntara y’Amajyepfo. Iki gikorwa cyabaye mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA kiri kwizihiza imyaka 25 ishize gishinzwe.

Yagize ati "Abasoreshwa bakwiye gukomeza kurushaho gutanga umusoro neza kuko ugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage biciye mu bikorwa remezo begerezwa kuko umusoro utanzwe neza wubaka Igihugu."

Yakomeje yibutsa abacuruzi ko uruhare rwabo mu kwinjiza imisoro rukwiye kujyana no gutanga inyemezabwishyu ya EBM.

Komiseri Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Kaliningondo Jean Louis yavuze ko ashimira abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo kuko bakoze iyo bwabaga bagira uruhare rukomeye rwo kwinjiza agera kuri miliyari 54 Frw ugereranyije na miliyari 52,4 Frw bari bariyemeje kwinjiza mu 2021/22.

Ati "RRA irabashimira uburyo mwitanze mukagira uruhare rwo kwinjiza amafaranga arenze ayo mwari mwarahawe kwinjiza kuko mwagombaga kwinjiza nibura Miliyari 52, 4Frw ariko mwinjije Miliyari 54Frw mwakoze iyo bwabaga kandi mwahinduriye benshi ubuzima bw’aho batuye hakorwa ibikorwa by’iterambere."

Yakomeje abibutsa ko imisoro batanga ariyo ivamo amashuri, amazi, amashanyarazi n’imihanda n’ibindi bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu bahembwe nk’abasora beza bavuga ko gutanga imisoro ari byiza kuko ibagarukira iciye mu bikorwa remezo bitandukanye.

Ku isonga ry’abahembwe haje Inganda z’icyayi zihariye ibihembo bya mbere nk’abasoreshwa beza; harimo uruganda rwa Nshili Kivu Tea Factory ruherereye mu karere ka Nyaruguru rukaba rwarinjirije ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro asaga Miliyoni 554Frw, ku mwanya wa kabiri haje uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi Tea Company ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo, Mukarwego Yvette yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye bamwe mu bikorera basubira inyuma hari abakomeje gutanga umusoro neza uko amategeko abigena ariko agasaba ko iki kigo cyarushaho kwegera abacuruzi kikabasobanurira ibijyanye n’amategeko agena imisoro kuko benshi usanga ntayo bazi.

Mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari wa 2021-2022 iyi ntara yinjije imisoro isaga miliyiri zisaga 54 frw ugereranyije n’intego ya Miliyari 52,4 frw yari yarahawe bikaba byaratumye iyi ntara yesa umuhigo wo kugeza ku kigero 1032% ndetse habayeho inyongera ya 17, 2%.

Mu bijyanye n’imisoro n’amahoro ikusanywa n’Iki kigo biciye mu turere two muri iyi ntara hinjijwe asaga Miliyari 10, 7 frw mu gihe intego yabasabaga gukusanya Miliyari 11, 8 Frw, bivuze ko habuzeho Miliyari 1,1 frw.

Abatanze imisoro neza mu Ntara y'Amajyepfo barashimiwe
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice ashimira umwe mu basoze neza
Komiseri Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Kaliningondo Jean Louis yashimye uko abacuruzi bo mu majyepfo bitabira gutanga umusoro
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yibukije abasora uruhare rw'amafaranga batanga mu iterambere ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages