Aya mahugurwa ari kubera mu Kagari ka Ngoma, mu Murenge wa Ngoma, yatangiye kuva ku itariki 23 kakazageza ku ya 27 Gashyantare 2015. Yafunguwe ku mugaragaro na Supt. of Police (SP) Jules Rutayisire, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye.
Aya mahugurwa ari gutangwa n’impuguke zo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyingiro (Workforce Development Authority-WDA).
Mu muhango wo kuyafungura SP Rutayisire yagize ati "Kwihugura ni ingenzi kugira ngo turusheho gutanga serivisi nziza nk’uko biri mu nshingano zacu."
Mu byo aba bapolisi bazigishwa, harimo ubusobanuro n’umumaro bya serivisi nziza, uburyo bwiza bwo kuvugana n’abashaka serivisi haba mu biro ndetse no kuri telefoni, no gukemura ibibazo by’usaba serivisi.
SP Rutayisire yabwiye aba bapolisi kuzakurikirana aya mahugurwa neza kugira ngo bazayungukiremo ubumenyi bwisumbuye mu gutanga serivisi inoze bityo bazarusheho gusohoza inshingano zabo neza.
Muri iyi gahunda, hasigaye guhugurwa abandi mirongo itatu kugira ngo harangire abapolisi magana abiri na cumi na bane bateganyijwe.
Aba bapolisi bakurikiye abandi 30 bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, bahuguwe iminsi itanu guhera ku ya 19 Mutarama 2015.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO