00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Igwingira mu bana bato ryagabanyutseho 6,3%

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 4 January 2024 saa 03:33
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurikire no Kurengera Umwana, NCDA, cyerekanye ko ibipimo cyafashe mu Ntara y’Amajyaruguru mu 2023, bigaragaza ko ikigero cy’abana bagwingira muri aka gace cyagabanyutseho 6,3%, kigasaba inzego zose bireba kongeramo imbaraga mu gukomeza kugabanya icyo gipimo.

Imibare yavuye mu Cyumweru cy’Umubyeyi n’Umwana yakusanyijwe mu 2023 yerekana ko Intara y’Amajyaruguru ubu iri ku gipimo cya 28,3% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bavuye kuri 34,6% yagaragajwe n’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS) yo mu 2020.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurikire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana abantu bakwiye kugisobanukirwa bakamenya n’ububi bwacyo kuko igwingira ridapimishwa ijisho, akangurira inzego zose n’ababyeyi kwita ku minsi 1000 ya mbere y’umwana.

Yagize ati "Tugomba kurushaho gusobanura neza no gusobanukirwa ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana abantu bakamenya ububi bwacyo ndetse bagapimisha imikurire y’abana kuko igwingira ridapimishwa ijisho."

Yakomeje ati "Turasaba inzego zose dufatanyije n’ababyeyi kurushaho kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’umwana kuko kenshi ni ho umwana ashobora guhurira n’ibi bibazo by’igwingira."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yemeza ko gukemura ikibazo cy’igwingira mu bana n’imirire mibi biri mu byihutirwa, agasaba inzego bakorana guhora bazirikana intego bihaye no kuyigeraho vuba.

Yagize ati "Muri iyi ntara murabizi hagarayemo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, biri mu byo twashyize imbere tubyemeranyaho b’abayobozi dukorana ko tugomba kukirandura. Icyo mbasaba rero ni ukongera imbaraga mu byo twiyemeje tugaharanira kugera ku ntego vuba tukarinda abana bacu kuko nibo hazaza h’Igihugu cyacu."

Gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana mu Ntara y’Amajyaruguru, ihurirwaho b’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo abanyamabanga nshingwabikorwa, inzego z’ubuzima n’iz’ubuhinzi n’ubworozi, inzego z’umutekano, abakorerabushake, abajyanama n’izindi.

Mu gukemura iki kibazo kandi hashyizweho gahunda zo kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye no kuyitanga, kwigisha isuku n’isukura, kwegereza abaturage ingo mbonezamikurire, NCDs, kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’izindi.

Guverinoma y’u Rwanda ifite umuhigo ko umwaka wa 2024 uzarangira umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira ugeze nibura kuri 19%, uvuye kuri 33% wariho mu mwaka wa 2020.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yemeza ko gukemura ikibazo cy'igwingira mu bana n'imirire mibi biri mu byihutirwa
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurikire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assumpta, avuga ko ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana abantu bakwiye kugisobanukirwa
Inzego zose zasabwe gufatanya n'ababyeyi kwita ku minsi igihumbi y'umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages