00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abikorera bagiye koroherezwa gucururiza i Burayi na Amerika nk’Indashyikirwa

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 29 May 2013 saa 04:27
Yasuwe :

Hashingiwe ku cyerekezo cy’u Rwanda 2020 ko igihugu kigamije kugira ubukungu bushingiye ku bikorera, mu Ntara y’Amajyaruguru hagiye gushyirwaho itsinda ry’Indashyikirwa, abarigize bajye boroherezwa kujya kumurika ibikorwa byabo ku mugabane w’u Bulayi, Amerika n’ahandi hazabafasha kwagura ibikorwa byabo.
Itsinda ry’Indashyikirwa mu bacuruzi bagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), rizaba rigamije gufasha ibiganiro hagati y’inzego ya Leta n’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, rizafungurirwa ku (…)

Hashingiwe ku cyerekezo cy’u Rwanda 2020 ko igihugu kigamije kugira ubukungu bushingiye ku bikorera, mu Ntara y’Amajyaruguru hagiye gushyirwaho itsinda ry’Indashyikirwa, abarigize bajye boroherezwa kujya kumurika ibikorwa byabo ku mugabane w’u Bulayi, Amerika n’ahandi hazabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Itsinda ry’Indashyikirwa mu bacuruzi bagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), rizaba rigamije gufasha ibiganiro hagati y’inzego ya Leta n’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, rizafungurirwa ku mugaragaro mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 30 Gicurasi 2013.

Abahinzi, abacuruzi, aborozi n’abandi bazitabira kujya mu Ndashyikirwa, bazajya bagezwaho amakuru agezweho y’ubucuruzi mbere y’abandi, bafashwe kwitabira ingendoshuri mu mahanga, boroherezwe mu kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga, bafashwe kwitabira imurikagurisha muri Amerika, Ubulayi n’ahandi, n’ibindi bitandukanye.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, Munyankusi Jean Damascene, avuga ko iyi nzira izafasha igihugu n’abikorera kugera ku ntego z’icyerekezo cy’u Rwanda 2020.

Munyankusi anavuga ko Indashyikirwa mu bacuruzi zizajya zitoranywa hakurikijwe uburyo zitabira gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubukungu.

Munyankusi asobanura uko iyi gahunda izafungurwa, ati: “Hazabaho gufungura imiryango abantu batange ibitekerezo ari benshi. Ni ukuvuga ngo n’umuhinzi cyangwa umucuruzi wese w’inyangamugayo, ureberwaho n’abandi, nawe yajya mu Indashyikirwa, igihe hakozwe inama y’Abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera, nawe agatumirwa akaza gutanga igitekerezo.”

Akarere ka Burera kazafungurirwamo bwa mbere iri tsinda, kemeza ko kiteguye kuzashyira mu bikorwa inshingano kazahabwa no kubera urugero utundi turere n’ibindi bihugu nk’uko byemejwe na Evaritse Nizeyimana, uhagarariye PSF muri Burera.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutangiza ku rwego rw’igihugu aya matsinda mu turere twose tugize iyi Ntara, no mu tundi turere tw’u Rwanda.

Urugaga rw’abikorera rusaba abikorera bose kwihutira kuzuza ibisabwa kugira ngo umuntu abe Indashikirwa

Bamwe mu bayobozi b'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages