Mu ruzinduko Abadepite baherutse kugirira mu Turere basabye ko ikibazo cy’umwanda mu turere twa Gakenke na Gicumbi cyitabwaho, kuko basanze gikabije.
Icyo gihe Abadepite bagaragaje ko hakiri abantu barwaye amavunja, abararana n’amatungo, abatoga ndetse n’abatagira ubwiherero.
Ubwo yatangizaga iyi nama Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yasabye inzego zose kugira uruhare mu gukuraho umuco mubi wo kurarana n’amatungo mu nzu dore ko nabyo biri mu biteza umwanda wo ntandaro y’amavunja.
Amavunja ni indwara iterwa n’umwanda kandi idasaba kuvurwa na muganga ahubwo igomba kuvurwa cyangwa gucika burundu biciye mu nzira z’isuku hirindwa cyane cyane kurarana n’amatungo mu nzu.
Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru harimo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yo kurwara amavunja mu baturage.
Abayobozi bari mu mwiherero bavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa buri wese, kugira ngo amavunja n’umwanda bibe amateka muri iyo Ntara.
Guverineri Bosenibamwe Aimé kandi yavuze ko umutekano mu ntara wifashe neza, uretse ibiyobyabwenge ariko na byo ngo bizakomeza guhashywa kugeza bicitse.
























TANGA IGITEKEREZO