Mu nama yahuje abamotari bakorera mu Turere twa Burera, Gakenke na Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru, Polisi y’Igihugu ikorera muri iyo Ntara n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, abamotari basabwe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bikomeza kugaragara mu Ntara y’Amajyarugu.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendant of Police, CSP, Francis Muheto, yagarutse ku byaha abo bamotari bakunze gukora n’ibyo bakoreshwa n’abo batwara, abasaba kuba maso bakabyirinda ndetse bakirinda no kubiha icyuho mubo batwara.
Yagize ati “Ibyo tubasaba ntabwo biruhije kuko ni ku neza yanyu n’umutekano w’igihugu. Turabasaba kwirinda ibyaha bikorwa n’abamotari harimo ubucuruzi bwa magendu aho abayikora bifashisha abamotari.”
“Mwirinde kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko."
CSP Muheto yakomeje abasaba kugendera kure imyitwarire yose ihabanye n’imyitwarire n’indangagaciro nyarwanda.
Ati “Turabasaba kwirinda gutwara abajura mu bajyana iyo cyangwa mubakura aho bibye no kubatwaza ibyo bibye, turabasaba kwirinda guhisha icyapa ( Plaque) kiranga moto kuko ari icyaha. Murasabwa kubahiriza amasaha y’ingendo kuko hari bamwe usanga bacungana na polisi, mugomba kwikingiza no kugenzura ko umugenzi yikingije.”
Abamotari bemera ko akenshi ibyaha bakunze kugwamo byiganjemo ibyo baba batuwemo n’abo batwara n’ubwo nabo baba batashishoje ngo babyirinde mbere.
Harelimana Elias yagize ati" Ubundi biba bigoye ngo umuntu ufite agakapu gato ube wamusaka ngo umenye ibyo atwaye ariko hari igihe umutwara ugasanga yatwayemo nk’urumogi n’ibindi, gusa no mu bamotari harimo n’ubikora abizi agatwara umuzigo abizi gusa we akirengagiza ko ari ibyaha we akarengera amafaranga baba bamuhaye."
Imanizabayo Claude na we yagize ati" N’ubwo hari ibyaha dukoreshwa n’abagenzi natwe ubwacu harimo abadashobotse kuko hari ibyo bakora babizi. Ubu se tugeho tubeshye ngo kurenza amasaha yagenwe ni iby’abagenzi? Guhisha plaque ni iby’abagenzi?”
Mu bibazo abatwara abagenzi kuri moto bo muri utwo turere bagaragaje harimo iby’ubwishingizi bugenda buzamuka cyane, gucibwa amande cyangwa kwandikirwa ntibamenye igihe byabereye, kuba hari abaguze moto ariko kuziyandikishaho bikaba bidakunda n’ibindi.
Polisi yabijeje ko ibibazo bigihari bigiye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo nabo biteze imbere ariko ibasaba kwirinda bimwe mu byaha bakigaragaramo kuko bibatesha umwanya ndetse bikadindiza n’iterambere ryabo n’igihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!