00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagorwa mu ihahirana rya Rwamagana na Bugesera

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 17 April 2013 saa 04:26
Yasuwe :

N’ubwo Akarere ka Rwamagana gahana imbibi n’Akarere ka Bugesera, abatuye Akarere ka Rwamagana baravuga ko umuhanda ubahuza mu buryo bw’imihahirane wangiritse ku buryo bukabije, bityo bakavuga ko kujyayo bisaba umubago bigasiba undi.
Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE, avuga ko imodoka zerekezaga muri utu turere zitagishobora gutambuka kuko umuhanda wajemo ibinogo bikabije, bituma abashoferi bahitamo kutajyayo kuko ngo imodoka zabo zishobora kuhangirikira cyane.
N’ubwo aba baturage (…)

N’ubwo aba baturage basabye ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamaga bufatanyije n’aka Bugesera bwabafasha kubasanira uyu muhanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko uyu muhanda urenze ubushobozi bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi, ariko ngo kirenze ubushobozi bw’Akarere.

Yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere bwigeze gufata ibimodoka bikora imihanda bajya gusura aha hantu, ariko bagezeyo basanze bitashoboka ko hasanwa, kuko basanze bishobora gukenera miliyoni zirenga 600 kugira byibura uyu muhanda ushobore gukorwa neza.

Uwimana yagize ati “Twasabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugirango idufashe gukora uyu muhanda kuko n’ubusanzwe imihanda ihuza uturere ariyo iyishinzwe, ariko kugeza ubu nta gisubizo baraduha.”

Kuba iyi Minisiteri itaraha igisubizo utu turere twombi, niyo mpamvu Uwimana yirinze gutangariza aba baturage igiye bateganya gukorera uyu muhanda, ariko avuga ko utu turere twombi dukomeje gushyira ingufu kuri iki kibazo.

Uyu muhanda uhuza Bugesera na Rwamagana, ufite ibirometero 9 kugeza ubu kandi n’iteme riri kuri uyu muhanda ryaracitse bitewe n’imvura ikomeje kugwa muri aka gace.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages