Kuri iki Cyumweru Abaturage bo mu ntara y’i Burasirazuba biganjemo abagore n’urubyiruko, bakoze urugendo rwo kwamagana filimi yakozwe na BBC yitwa ‘Rwanda: The Untold Story’.
Aba baturage bari bafite ibyapa byamaganira kure umunyamakuru Jane Corbin, banerekana ko bashyigikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bagendaga baririmba bavuga ko iyo filimi ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Alice Uwingabire, umwe muri aba bagore, yabwiye TNT ko n’ubwo RURA nk’ikigo gishinzwe igenzuramikorere, cyafunze ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda, ibyo batabona ko bihagije kuko basanga BBC yarashatse kubiba amacakubiri mu Banyarwanda kuva kera. Yagize ati: “BBC Gahuzamiryango ivuga ko ishaka kunga abanyarwanda, ariko iriya filimi irabatamaza kuko ivuga ikinyuranyo cy’ibyo biyita. Iyi myigaragambyo yacu ni iyo kugira ngo twereke amahanga ko turi umwe, bitandukanye n’uko babikeka, tuzarinda ubusugire bwacu, twihe agaciro tutitaye ku yo abahakanyi batuvugaho.”
Jean Damascene Rwasamirira, we avuga ko iyi Filimi yasanze ari urugamba rushya abahakana jenoside yakorewe Abatutsi batangije. Yifashingikirije anketi y’Umucamanza Marc Trévidic, uyu Rwasamirira yavuze ko indege ya Habyarimana ifatwa nk’imbarutso y’itangizwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi filimi ivuga ko yahanuwe n’ubuyobozi bwa FPR, yahanuwe n’abari mu gace karinzwe n’abahoze ari ntagondwa z’abasirikare.
Imyigaragambyo yamagana iyi filimi yabaye imbarutso yo gufunga ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO