Ni umukobwa utuje kandi uvuga make, utarigeze anugwanugwa nk’uko byari bimeze kuri bamwe mu bari bahanganye nawe.
Ubwo hatoranywaga abakobwa batanu bagombaga kuvamo Nyampinga w’u Rwanda yasigaranye ku rubyiniro na Gaju Anita, Uwihirwe Yasipi Casimir waje kuba igisonga cya mbere, Kabahenda Ricca Michaella na Sangwa Odille wabaye igisonga cya kabiri.
Bakimara kuvuga ko yabaye nyampinga kwihangana byamunaniye agaragaza amarangamutima nk’utunguwe bikomeye.
Yashimiye abamufashije gukabya inzozi, maze agira ati “Ndabashimiye cyane mwarakoze nta kintu nabona nababwira ubu, nuzuye ibyishimo. Mwarakoze cyane! Icyo nabwira bagenzi banjye twari duhatanye, bakoze kubana neza ndabakunda cyane”.
Yanavuze ko wenda atari Imana ku buryo azakora ibintu byose ariko ko azakora ibishoboka byose agashyira mu bikorwa umushinga we ujyanye no gushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO