00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa EAU

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 February 2015 saa 07:54
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye Reem Ebrahim Al Hashimi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’intumwa ayoboye.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Al Hashimi n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’umunsi umwe bagiriraga mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kubaka ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeye.

Izi ntumwa ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zigiriye uru ruzinduko mu Rwanda nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu, ubwo yitabiraga inama ya kabiri yagutse ku bukungu (2nd Africa Global Business Forum), yahabereye ku itariki ya 1 n’iya 2 Ukwakira 2014.

U Rwanda ruhahirana na Leta zunze ubumwe z'abarabu, cyane ko abacuruzi benshi barangurira muri icyo gihugu, hakaba n'abajya gucururizayo
Minisitiri Reem Ebrahim Al Hashimi
Minisitiri Reem Ebrahim Al Hashimi yari aherekejwe n'intumwa zisaga 20
N'ubwo hatatangajwe byinshi ku byaganiriweho, uru ruzinduko ni intambwe ya mbere ku bufatanye bw'ibihugu byombi
Intumwa zivuye muri EAU zanakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages