00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda yikubye hafi kabiri mu myaka itanu

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 20 August 2026 saa 07:51
Yasuwe :

Mu bantu muziranye ntihabuzemo uba mu gihugu cy’amahanga ujya unyuzamo akakoherereza amafaranga yita agafanta cyangwa akayoherereza abe, ubundi akagutuma kumugurira imitungo itimukanwa nk’ibibanza mu Rwanda. Imibare igaragaza ko aya mafaranga yiyongereyeho 27,3% mu 2025, ari yo mpuzandengo yo hejuru yabayeho.

Mu mishinga myinshi yubatswe bivuye ku ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga harimo Inn of The Lac iri ku Kiyaga cya Kivu, ‘Isange Estate’ na Imara Properties n’iyindi.

Hari kandi umushinga uzwi nka Girinzu ugamije gufasha Abanyarwanda b’imbere mu gihugu n’abari mu mahanga kubona amacumbi ahendutse.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kugirana n’Abanyarwanda baba mu mahanga ku wa 14 Kanama 2026, yabashimiye uruhare bakomeza kugira mu iterambere ry’igihugu.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu gihugu yakomeje kwiyongera mu myaka itanu ishize, kuko ari nk’aho yikubye kabiri.

BNR igaraza ko mu 2021 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyoni 379$, mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 ahita agera kuri miliyoni 461$.

Mu 2023, amafaranga Abanyarwanda bohereje mu gihugu yageze kuri miliyoni 505$, na ho mu mwaka wakurikiyeho agabanyukaho gato kuko yageze kuri miliyoni 502$. Mu 2025 habayeho izamuka rya 27,3% ari na ryo rinini mu mibare y’amafaranga abanyamahanga bohereza mu gihugu, agera kuri miliyoni 640$.

Ubushakashatsi bwa FinScope bwa 2024 bugaragaza ko Abanyarwanda bakuru bangana na 65%, bohereje cyangwa bakiriye amafaranga, aho igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe imbere mu gihugu.

Mu 2024, 3% bakiriye amafaranga avuye hanze y’u Rwanda, mu gihe 1% ari bo bayohereje hanze. Raporo igaragaza ko haba ku mafaranga yoherezwa imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, umubare w’abayakira uruta uw’abayohereza.

Uburyo butari ubwa banki ni bwo bwiganje mu kohereza amafaranga. Abagera kuri 63% bakoresheje inzira zitari iza banki, mu gihe 4%, bangana n’abantu ibihumbi 309, bakoresheje banki. Mobile Money ni yo ikoreshwa cyane mu kohereza amafaranga.

Amafaranga yakiriwe ahanini akoreshwa mu gukemura ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi. Mu bohererezwa amafaranga, 53% bayakoresha mu kugura ibiribwa n’imyambaro, 10% bakayakoresha mu gutangiza ubucuruzi, 9% bayashora mu kwishyura amafaranga y’ishuri, 5% bayashyira mu ishoramari naho 4% akifashishwa mu kwishyura imiti n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi.

Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda harimo ashyirwa mu ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages