Mu kiganiro cyateguwe na RGB kuri uyu wa 09 Kamena 2015, abahagarariye amadini hafi ya yose akorera mu Rwanda bagaragarije Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere ko Abanyarwanda bakomeje kugirira abihaye Imana icyizere gikomeye cyane, gituma ingamba zose zibanyujijweho zihuta kandi zikagira umusauro mwiza.
Habayeho gusasa inzobe no kubwizanya ukuri, abanyamadini bagaragaza zimwe mu nzitizi zituma abenegihugu batseta ibirenge muri gahunda zimwe na zimwe, n’umuti bavugutirwa ngo byose bigereweho. Icyo bahurijeho ni uko igihugu gikomeje kwiyubaka kigana aheza, kandi ko no kubana mu mahoro, ubwubahane n’ubwuzuzanye bishoboka.
Mufti Kayitare ati: “Ni inshingano zacu kubaha ubuyobozi bwiza”
Mufti w’u Rwanda yatanze impanuro avuga ko mu myizerere ya Islam umuntu agomba kubaha Imana, kurinda ibyo yamuhaye no kubaha Ubuyobozi bwiza. Kuri iyi ngingo Sheikh Kayitare yavuze ko bishimishije kuba u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza abarutuye biyumvamo kandi bishimira, kuko ubundi ngo mu nshingano z’umusilamu harimo kubaha ubuyobozi bwiza, ububi bakaburwanya.
Musenyeri Smaragde ati: “Turwanye urwikekwe n’ubwishishanye mu Banyarwanda”
Afata ijambo, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangiriye ku mpungenge abona, aterura agira ati: “Mu minsi ishize gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yari imaze kugera ku rwego rushimishije, ariko nasanze mu bihe byo kwibuka isa n’iyasubiye inyuma bitewe no kwishishana byatumye hagaragara ibimeze nk’amatsinda y’abahemutse n’abahemukiwe.”
Yakomeje agira ati “Birashoboka ko ibi bishira mu Banyarwanda mu gihe amadini yashyira ingufu mu kurwanya urwikekwe n’ubwishishanye bituma batiyumva hamwe. Dukeneye kubaka umunyarwanda umwe, kuko ‘Ndi umukirisitu’ izadufasha kugera ku Bunyarwanda buhamye.”
Bishop Rwandamura: “Abanyarwanda twese turi umwe”
Mu ijambo rye Bishop Rwandamura Charles uyobora UCC mu Rwanda, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yabuza Abanyarwanda kubana neza kuko mu by’ukuri nta kibatandukanya.
Yatanze urugero agira ati: “Jye navukiye mu Rwanda nkurira mu gihugu cy’Abaturanyi ariko nasanze Abanyarwanda bumvikana kandi bakagira ishyaka, no hakurya iyo mu mahanga twashyiraga hamwe tukagera no ku bintu bikomeye, yewe twanarwaniraga abatabashije kwirwanira … Aho ngarukiye mu gihugu, mu minsi ishize nabajije abakirisito nti ‘abazigaba nimuze imbere, mu baje mbonamo abo umuntu yashyira mu byiciro binyuranye, ugendeye ku byo abantu bitaga amoko. Ariko nyamara bose ni abavandimwe, nanjye ndi umuvandimwe wabo bose.”
Rwandamura yakomeje avuga ko urwo ari urugero ruto muri byinsshi bishimangira ko Abanyarwanda ari bamwe nta mpamvu yo kuryana.
Mu bandi bafashe ijambo harimo Pasitoro Byiringiro Hesron ukuriye Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Reverand Pasteur Sibomana Jean ukuriye itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu, Musenyeri Kolini n’abandi banyuranye, bose bagahuriza ku kuvuga ko amadini ari yo yaba nyambere mu kwigisha ubunyarwanda kuko ari yo yumvwa vuba kandi ibyo bemeye bakabyihutishwa.
Mu ijambo rye Prof. Shaka Anastase, Umuyobozi Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yashimye ibitekerezo byiza byatanzwe, anabizezea kuzabashakira umwanya usumbyeho bakaganira biruseho uruhare rw’amadini mu kubaka igihugu.
Yabashimiye cyane uko basanzwe babafasha muri gahunda nyinshi za Leta, anabibutsa ko umunyedini wese, umukirisitu cyangwa umusilamu n’abandi babyumva ukundi ari inshingano yabo guharanira igihugu cyiza gitekanye, kibaha ubwisanzure bubafasha kwegera Imana batekanye.
NTWALI John Williams



















TANGA IGITEKEREZO