Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yubuye mu 2021, ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri Congo n’Abavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka myinshi bahohoterwa bakanicwa.
Muri Mutarama 2025 uyu mutwe wakajije umurego mu mirwano bituma wigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa Goma.
Itangazo ry’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru waryo, Musenyeri Laurent Mbanda, rigaragaza ko abashumba barihuriyemo bahangayikishijwe n’ingorane ikiremwa muntu kiri kunyuramo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse bifatanyije n’imiryango yabuze ababo, abakomeretse, abavuye mu byabo n’abasizwe iheruheru n’iyi ntambara.
Musenyeri Mbanda ati “RIC ihamya ko iyo habaho ubushake bwa politike ku mpande zihanganye ibi byago by’agahomamunwa byari kwirindwa.”
Ku wa 8 Gashyantare 2025 abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, bahuriye muri Tanzania, bemeranya ku nzira zafasha gukemura ikibazo cy’intambara muri RDC.
Muri zo harimo n’ibiganiro bigomba guhuza impande zose zirimo RDC, M23 n’u Rwanda, bagafatanya gukemura ikibazo bagihereye mu mizi.
Mu gihe M23 yafataga Goma hari abahise bahungira mu Rwanda, bashyirwa mu nkambi y’agateganyo ya Rugerero, abandi bahungira mu bice bitandukanye bya RDC.
Hari benshi mu banye-Congo babwiye IGIHE ko inzu n’imitungo byabo byatikiriye muri iyi ntambara, bagasaba ubufasha mu gihe baba basubiye iwabo.
Ku rundi ruhande amasasu yarashwe mu Rwanda na FARDC ifatanyije n’itsinda rigari ry’imitwe yitwaje intwaro yahitanye abantu 16, inzu eshanu zirasenyuka.
Imibare igaragaza ko muri Goma haguye abantu 3000 barimo abarenga 2500 ba FARDC na Wazalendo.
RIC isaba abayoboke b’amadini n’amatorero gusengera akarere ngo intambara zihagarare ariko ikanatabariza abagizweho ingaruka n’intambara ngo bagobokwe.
Musenyeri Mbanda ati “Turasaba abafite umutima utanga guha imfashanyo imiryango yagizweho ingaruka n’intambara.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!