00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda miliyari 1,7$ mu 2024

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 March 2025 saa 01:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo yinjiza yavuye kuri miliyoni 373$, agera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.

Amabuye y’agaciro ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko yinjiza amadovize menshi mu gihugu.

Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$, mu gihe Zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5$.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko kuva mu 2020 u Rwanda rwashyize imbaraga mu kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro atunganyijwe.

Ati “Hari abibaza ko amabuye y’agaciro ashobora kuba ari ahantu hake mu Rwanda, nagira ngo nsobanure ko amabuye y’agaciro ari ahantu henshi mu Rwanda. Amabuye y’agaciro turayafite kandi ari ahantu hanyuranye mu gihugu.”

U Rwanda rugaragaza ko mu 2017 rwinjije miliyoni 373$ mu gihe mu 2024 yageze kuri miliyari 1,7$.

Ati “Uku kwiyongera kw’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga gushingiye ku mpamvu enye zirimo kuvugurura ibikorwa by’ubucukuzi tukava mu bukorwa mu buryo bwa gakondo bwahozeho mu myaka ya kera cyane.”

Dr. Ngirente yavuze ko ubu hashyizwe imbaraga mu gukoresha imashini zabigenewe n’ubumenyi bukwiye mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ingano y’umusaruro yariyongereye ndetse hanavumburwa andi mabuye nka Lithium na Beryllium, ayo mabuye akaba akenerwa ku Isi, abayatugurira ni abayakoresha muri za batiri z’imodoka.”

Ishoramari rikorwa mu mabuye y’agaciro ryavuye kuri miliyoni 25$ mu 2010 rigera kuri miliyoni 121$ mu 2023.

Dr. Ngirente yavuze ko “ishoramari ryabaye ryinshi kandi rikorwa mu buryo bukwiye.”

Ati “Hitawe ku kongerera agaciro umusaruro dufite mbere yo kuwohereza ku isoko mpuzamahanga. Kugeza ubu tugeze ku nganda eshatu zitunganya amabuye y’agaciro arimo gasegereti, coltan na zahabu zatangiye gukora ziyatunganya mbere y’uko dutangira kuyacuruza.”

Urugandad rwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya zahabu toni 96 ku mwaka, urwa LuNa Smelter rutanganya toni 360 za gasegereti buri kwezi, n’urwa Power Resources International Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko umusaruro w'amabuye y'agaciro wiyongereye kubera impamvu zirimo no kuyongerera agaciro
Zahabu ni yo yinjije menshi mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .