Mugenzi yari amaze igihe yumvikana mu biganiro bitandukanye by’iyo radiyo mu ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda rizwi nka BBC Gahuzamiryango.
By’umwihariko yari azwi mu kiganiro ‘Imvo n’Imvano’ gitambuka kuwa Gatandatu wa buri cyumweru, gisesengura ingingo zitandukanye zigaruka kuri politiki yo mu Karere.
Mu butumwa Mugenzi yashyize kuri Twitter, yavuze ko iminsi ye kuri BBC igeze ku musozo.
Ati "Ndi mu minsi ya nyuma kuri BBC aho nari umwanditsi mukuru ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, kamwe mu twabayemo imvururu nyinshi muri Afurika mu myaka 17 ishize. Nshimishijwe no kuba mu 2015 naraje ku rutonde rw’abanyamakuru icumi b’icyitegererezo muri Afurika."
Hari amakuru IGIHE ifite ko BBC iri mu mavugurura atandukanye by’umwihariko kuri BBC Gahuzamiryango, aho ishaka kwibanda ku gukorera kuri Internet nk’uburyo bugezweho mu gusakaza amakuru kurusha gukoresha radiyo mu buryo busanzwe.
Ni urugendo yifuzamo amaraso mashya n’abandi basobanukiwe imikorere y’itangazamakuru ryo kuri Internet, ahanini risaba ubumenyi butandukanye buhuriza hamwe itangazamakuru ryandika, irivuga n’irikoresha amashusho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!