00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akurikiranyweho gukora inyemezabuguzi z’impimbano za miliyari eshatu

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 11 October 2015 saa 04:08
Yasuwe :

Polisi y’igihugu yafatitye ku mupaka wa Gatuna, umugabo witwa Pascal Nshimiyimana , wari ufite inyemezabuguzi z’impimbano zifite agaciro ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 10 Ukwakira, nibwo polisi yamufatiye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda agerageza gucika.

Drocella Mukashyaka, Komiseri wungirije ushinzwe abasoreshwa mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), yabwiye The New Times ko uyu mugabo yafashwe na polisi nyuma y’uko ikigo cy’imisoro n’amahoro giketse bimwe mu bigo byasabaga gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

Ati:” Nshimiyimana yari afite company y’ubwubatsi ya baringa yitwa DECOGES LTD. Iyi company ntaho igira yakoreraga, nta nahamwe yigeze ikora imirimo y’ubwubatsi ariko yari ifite impapura z’inyemezabuguzi z’impimbano.”

Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Nepo Mbonyu
muvunyi, ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe magendu n’abanyereza imisoro yavuze ko abantu bose bakora ibyaha nk’ibi bahagurukiwe.

Ati:” Muri iyi minsi tumaze gufata abatekamitwe benshi bakora icyaha nk’iki. Ibi bigomba kuba isomo ku muntu wese ushaka gusenya ubukungu bw’igihugu akoresha uburiganya.”

Ingingo ya 369, mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, ivuga ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro, impapuro z’impimbano ku misoro, ahabwa igihano cyo gufungwa kuva kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri, ndetse no gutanga ihazabu ingana n’imisoro yanyereje.

Mu cyumweru gishize, abacungamutungo babiri barafashwe bakekwaho gukoresha uburiganya ku mashini itanga inyemezabwishyu, Electronic Billing Machines (EBM), aho banyereje miliyoni 384.

Polisi kandi icumbikiye uwitwa Jules Ndacyayisenga, ukurikiranyweho kubeshya ko ari umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinwe imisoro n’amahoro, akaka abacuruzi ruswa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages