00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akinwumi Adesina yasimbuye Donald Kaberuka ku buyobozi bwa BAD

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 28 May 2015 saa 06:55
Yasuwe :

Akinwumi Adesina wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Icyaro muri Nigeria kuva mu 2010 niwe watorewe kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, asimbuye Umunyarwanda Donald Kaberuka.

Akinwumi w’imyaka 55 ukomoka muri Nigeria yatorewe uyu mwanya mu cyiciro cya gatanu cy’amatora dore ko yari asigaye ahanganye na bagenzi be babiri barimo Bédoumra Kordjé ukomoka muri Tchad na Cristina Duarte ukomoka muri Cap Vert akaba yari na we mugore rukumbi wahataniraga uyu mwanya.

Amatora yakozwe n’aba guverineri 80 ba Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi yatowe ku majwi 58.1% imbere ya Bédoumra Kordjé wagize amajwi 31.6% na Cristina Duarte wagize amajwi 10.27%.

Akinwumi Adesina

Uyu mugabo watorewe kuba umuyobozi wa munani wa BAD, afite impamyabumenyi mu bukungu mu by’ubuhinzi yakuye muri Kaminuza ya Ife, akaba kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga muri iryo shami yakuye muri Kaminuza ya Purdue muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1988.

Akinwumi, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka wayoboye BAD kuva mu mwaka wa 2005, aho yaje gutorerwa manda ya kabiri mu mwaka wa 2010.
Yari umuyobozi wa karindwi wa BAD kuva yashingwa mu mwaka wa 1963.

Akinwumi watorewe kuyobora BAD, azatangira imirimo ye tariki ya 1 Nzeli uyu mwaka muri manda y’imyaka itanu.

Kuri uyu mwanya, yari ahanganye na:

• Umunya Ethiopia Sufian Ahmed, w’imyaka 56

Ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Ethiopia kuva mu 1995. Ku buyobozi bwe, igihugu cye cyagize iterambre ry’ubukungu riri hejuru, kuko mu myaka icumi sihize bwazamukagaho 10% buri mwaka.

• Umunyatuniziya Jaloul Ayed, w’imyaka 64

Yabaye Minisitiri w’Imari wa Tunisia (2011), ubu ayoboye Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhahirane mu by’ubukungu MED Confederation.

• Umunya Tchad Bédoumra Kordjé, w’imyaka 63

Ni Minisitiri w’Imari n’Ingengo y’Imari muri Tchad kuva mu Kwakira 2013. Yanakoze muri BAD mu gihe cy’imyaka 28 kuva mu 1983. Yanabaye Umunyamabanga Mukuru muri iyi banki hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, aba na Visi Perezida hagati ya 2010 na 2011.

• Umunya Cap-Vert, Christina Duarte w’imyaka 52

Yahoze ari Visi Perezida wa Citibank muri Angola, nyuma aba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muro Cap-Vert kuva mu 2006.

• Umunya Sierra Leone Dr Samura Kamara, w’imyaka 63

Ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Sierra-Léone. Yanabaye Minisitiri w’Imari n’Ingenamigambi hagati ya 2009 na 2012.

•Umunyazimbabwe, Thomas Sankala w’imyaka 59

Yahoze ari Visi Perezida wa BAD ; Yakoze muri iyi banki imyaka 31 kugeza mu Kwakira 2014.

•Umunyamali Birama Boubacar Sidibé w’imyaka 62

Kuva mu 2009 yari Visi Perezida ushinzwe ibikorwa muri Banki Nyafurika ya Kiyisilamu (BID). Yanakoze muri BAD mu gihe cy’imyaka 24.

Dr. Donald Kaberuka wayoboraga BAD kuva muri 2005

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages