00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akazi karahagaze, abakozi barasezererwa: Ingaruka z’ihagarikwa rya USAID zatangiye kumvikana i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 March 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda yatangaje ko yatangiye kugerwaho n’ingaruka z’icyemezo cy’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika burangajwe imbere na Donald Trump, cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], kugira ngo habanze hagenzurwe imikorere yacyo.

Kuva iki cyemezo cyafatwa muri Gashyantare 2025, hamaze gufungwa 83% by’ibikorwa bya USAID bijyanye no gutera inkunga. Muri gahunda zafunzwe harimo n’izitandukanye z’iterambere iki kigo cyatangagamo amafaranga.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye mu Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yatanze inkunga ibarirwa muri miliyari 44$, hirya no hino ku Isi. Iyi nkunga yakoreshejwe mu bikorwa birenga 7000.

Mu Rwanda, Amerika yahatanze inkunga ingana na 126.457.174$, mu gihe nk’icyo. Arenga miliyoni 126$ muri aya mafaranga yatanzwe binyujijwe muri USAID. Bivuze ko amafaranga nk’aya yatangwaga binyuze muri iki kigo ariyo yahagaze.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta nkunga za USAID zacaga mu ngengo y’imari ya Leta ku buryo bizahungabanya ibikorwa byari byarateganyijwe, ishimangira ko mu gihe hari imishinga ifitiye abaturage akamaro yaba igizweho ingaruka n’icyemezo cyo guhagarika iyo nkunga, izashyirwa muri gahunda za Leta mu gihe kiri imbere.

Nubwo bimeze gutyo, mu Rwanda hari imiryango itandukanye yahabwaga inkunga na USAID. Irimo Care, Hangakazi, CNF Rwanda, World Vision, Save the Children, n’indi itandukanye.

Umuyobozi w’umuryango Adra Rwanda akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Geoffrey Kayonde, yabwiye The East African ko iki cyemezo cya Leta ya Amerika cyatangiye kugira ingaruka.

Ati “Ku miryango myinshi, iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, akazi karahagaze, abakozi bahita bahagarikwa kubera ko imishahara y’abakozi yari mu bitangwa nk’inkunga ya USAID, nta muryango n’umwe wari ufite ubushobozi bwo kuba nibura wakwishyura abakozi mu gihe cy’ukwezi.”

Kayonde yakomeje avuga ko ingaruka z’iki cyemezo zizagera no ku bagenerwabikorwa b’iyi miryango mu nzego zitandukanye.

Ati “Aha turi kuvuga abantu bagiye kubura ubuzima, bamwe muri twe twasigaye nta n’ibisobanuro dufite byo guha abagenerwabikorwa. Ntabwo tubona inkunga ngo twicare muri ibi biro, duhabwa inkunga ngo tuyigeze ku bantu by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, imirire, uburezi, imibereho no kwihaza mu biribwa. Izi nzego zose ni ingirakamaro ariko urw’ingenzi cyane ni ubuzima.”

Umuyobozi w’umuryango Never Again Rwanda uri mu yaterwaga inkunga na USAID, Nkurunziza Joseph, yavuze ko kuva iki cyemezo cyafatwa bahisemo gusezerera bamwe mu bakozi.

Ati “Namaze gusezerera 30% by’abakozi bose, byadusabye no guhagarika zimwe muri gahunda zaterwaga inkunga na USAID zirimo izireba abaturage n’imiyoborere. Ingaruka zo guhagarikwa kw’inkunga zirakomeye, abakozi amagana cyangwa ibihumbi bahagaritswe bari mu gihirahiro mu bijyanye n’imibereho.”

Yakomeje avuga ko “ubukungu bw’u Rwanda nabwo buzagira ibibazo, iyi ni inkunga yajyaga no mu bukungu ako kanya, ndetse igakwirakwira mu nzego zitandukanye, binyuze mu mishinga yashyirwaga mu bikorwa, imisoro yishyurwaga n’Abanyarwanda bahabwaga akazi.”

Muri iyi nkunga ya 126.457.174$, Amerika yatanze mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2023 na 2024, inyinshi muri yo yagiye mu rwego rw’ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58$, urwego rw’iterambere ry’ubukungu rushyirwamo arenga miliyoni 18$, ni mu gihe mu bijyanye no gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu hatanzwemo miliyoni 17$.

Amerika kandi yatanze agera kuri miliyoni 16$ mu rwego rw’ubuzima na serivisi zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Yashyize kandi miliyoni 13$ mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.

Mu bijyanye no guteza imbere demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere, Amerika yatanze miliyoni 1,6$. Muri gahunda z’umutekano n’amahoro ho yatanze ibihumbi 578$.

Ingaruka z’ihagarikwa ry’ibikorwa bya USAID kandi zageze ku Muryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, IOM, cyane ko 70% by’amafaranga wakoreshaga yatangwaga n’iki kigo.

Umwe mu bakozi b’uyu muryango mu Rwanda waganiriye na The East African yavuze ko “Twari dufite impunzi z’Abanye-Congo zari zigeze mu cyiciro cyo kwimurirwa ahandi, bari baramaze kubona amatike y’indege ndetse bategerejwe n’abagomba kubakira muri Amerika, ariko buri kimwe cyarahagaritswe, impunzi zisubira mu nkambi.”

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Badepite ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025, yavuze ko nta mafaranga ya USAID yanyuzwaga mu ngengo y’imari ya Leta, bityo ko ntacyo bizahungabanya ku bikorwa Leta yateganyije.

Ati “Nta mafaranga ya USAID anyura mu ngengo y’imari. Amafaranga yose ya USAID ni amafaranga y’imishinga, USAID ikorana mu buryo butaziguye n’imishinga cyangwa ibindi bigo byigenga.”

Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe ari uguhagarika USAID mu gihe cy’amezi atatu nyuma bakazongera kuganira n’ibihugu harebwa uburyo bakoranamo, icyakora avuga ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro burundu, harebwa ibikenewe cyane bigashyirwa muri gahunda za Leta.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu minsi ishize ubwo yabazwaga ku ngaruka z’ihagarikwa ry’inkunga zatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko hari ibyagizweho ingaruka ariko ko nk’u Rwanda ruri guhangana n’uburyo rwaziba icyo cyuho.

Yagaragaje ko ku ruhande rw’u Rwanda hari imishinga yaterwaga inkunga na USAID irimo irebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya indwara nka Malaria n’indwara z’ibyorezo, kubaka urwego rw’ubuzima no gufasha abanyeshuri biga ubuvuzi cyane cyane abiga ububyaza n’ubuforomo bahabwaga ubufasha muri gahunda y’u Rwanda yo gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Yakomeje ati “Amakuru tumaze kubona nabwo agenda aza mu bice ni uko imishinga hafi ya yose ihagaze. Tumaze iminsi twitegura kuva ayo makuru yatangira gusakara, ndetse twanashyizeho uburyo tuzaziba icyo cyuho n’ubwo icyuho nk’icyo gitunguranye kandi kije hagati mu gihe twari turi gukora n’ibindi bikorwa, bisaba kongera tugasubira inyuma.”

Yavuze ko mu gihe nk’icyo ibihugu bisubira inyuma bikarebera hamwe icyo bishobora gukora mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga harebwe ku bifite akamaro kanini kurusha ibindi.

Ati “Tuvuge nk’ibijyanye n’imiti n’amavuriro akomeze gukora, abanyeshuri bakomeze bige. Icyo namara ho impungenge abatwumva ni uko izo nkunga atari zo zari zitubeshejeho zonyine hari ibyo natwe twakoraga mu rwego rw’ubuzima. Ntabwo ibyo twakoraga biri buze guhagarara.”

Dr. Nsanzimana kandi yavuze ko hari no gutekerezwa uburyo inkunga zatangwaga na USAID mu mishinga inyuranye zishobora no kuboneka ahandi by’umwihariko mu bikorwa by’imbere mu gihugu.

Ati “Icya kabiri ni ukureba uburyo izo nkunga USAID yaduhaga twazibona n’ahandi cyane cyane mu gihugu, hakaba na bimwe twakoraga twabyazamo uburyo bwo kubikora bidahenze niba byakorwaga iminsi itanu bikaba itatu, bityo ya yindi ibiri yafasha no gushyira mu bikorwa ibyo.”

Ikibazo cy’ihagarikwa rya USAID cyagarutsweho kandi na John Rwangombwa muri Gashyantare 2025, ubwo yari akiri Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Yavuze ko nta ngaruka z’iki cyemezo zari zagaragara.

U Rwanda rwakira inkunga za USAID ziri mu buryo butandukanye
Umuyobozi w’umuryango Adra Rwanda akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Geoffrey Kayonde yanenze icyemezo cya Amerika cyo guhagarika ibikorwa bya USAID
Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda uri mu yaterwaga inkunga na USAID, Nkurunziza Joseph, yavuze ko kuva inkunga za USAID zahagarara bahisemo gusezerera bamwe mu bakozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .