Umwaka wa 2024 benshi bawufashe nk’uw’amatora kuko ari cyo gikorwa gikomeye cyawubayemo, ibikorwa biteza imbere igihugu ntibyahagaze, kimwe no gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko.
Ukwezi kwa mbere kwatangiranye n’ibikorwa muri Village Urugwiro, ibiro bya Perezida Kagame. Aha tugiye kwibanda ku ngendo yagiriye hirya no hino mu mahanga mu 2024, zari zigamije gukomeza gushyira u Rwanda ku rundi rwego ku ruhando mpuzamahanga, no kuruhahira.
Muri rusange, umwaka wa 2024 usize Perezida Kagame akoze ingendo 22, yakoreye mu bihugu 21 bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Yakoreye ingendo mu bihugu nka Zanzibar (Tanzania), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Ethiopia, Angola, u Bwongereza, Sénégal, Guinnée Conakry, Kenya, Koreya y’Epfo, u Bufaransa, Indonesia, u Bushinwa, Singapore, Latvia, u Bufaransa, Samoa, Azerbaijan, Tanzania, Qatar na Mauritanie.
Ingendo nyinshi Perezida Kagame yazikoze mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byatangiye tariki 22 Kamena, kuko iyo tariki yageze amaze gukorera ingendo 12 hirya no hino mu mahanga. Ingendo yongeye kuzisubukura muri Nyakanga nyuma y’amatora.
Ibihugu nka Tanzania yabigezemo inshuro ebyiri, ubwa mbere yagiye muri Zanzibar tariki 12 Mutarama 2024 yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 icyo gice cya Tanzania kimaze kigenga, asubira Arusha tariki 30 Ugushyingo 2024 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
U Bufaransa ni ikindi gihugu Perezida Kagame yagiyemo inshuro ebyiri mu mwaka wa 2024, aho ubwa mbere yagiyeyo tariki 26 Nyakanga 2024, aho yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike.
Icyo gihe i Paris Perezida Kagame yahahuriye na Gianni Infantino uyobora FIFA, bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere rya Ruhago mu Rwanda.
U Bufaransa Perezida Kagame yabusubiyemo tariki 3-5 Ukwakira 2024, mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Francophonie.
Urebye urutonde rw’ibihugu Perezida Kagame yagiriyemo uruzinduko mu mwaka wa 2024, ibyinshi ni ibyo ku mugabane wa Afurika kuko ari umunani.
Umwaka wa 2024 kandi wabaye umwihariko kuri Perezida Kagame n’u Rwanda muri rusange, kuko hari ibihugu yagezemo bwa mbere bigatangiza umubano wihariye n’u Rwanda.
Ibihugu yagezemo bwa mbere mu 2024 harimo Latvia, Samoa na Azerbaijan. Nko muri Latvia Perezida Kagame yagiyeyo tariki 1-3 Ukwakira 2024, aba Perezida wa mbere wa Afurika ukoreye uruzinduko muri icyo gihugu.
Mu ruzinduko rwe muri Latvia, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi bo muri iki gihugu ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs batashye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwashyizwe ku isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’.
Ingendo Perezida Kagame yakoze mu 2024 zingana n’izo yakoze mu 2023 kuko nabwo uwo mwaka yawukozemo ingendo 22 zageze mu bihugu 19 bitandukanye ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!