00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mitima ya Sebahizi na Amb Uwihanganye basimbujwe muri Guverinoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 June 2026 saa 02:28
Yasuwe :

Sebahizi Prudence na Amb Uwihanganye Jean de Dieu bashimiye Perezida wari wabagiriye icyizere bakaba ba Minisitiri bagaragaza ko bishimiye ibyakozwe mu gihe bari bamaze mu nshingano.

Ni nyuma y’impinduka zakozwe muri Guverinoma mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, zasize uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Umunyamabanga wa Leta bombi basimbujwe. Ahandi habaye impinduka ni muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda aho Sebahizi Prudence yasimbuwe n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM.

Ubutumwa Sebahizi yashyize kuri konti ya X amaze kumenya ko yasimbujwe, bugaragaza ko ashimira Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inanda, umwanya yari amazeho imyaka ibiri.

Ati “Nashimishijwe no gukorana n’abandi baminisitiri n’abo muri MINICOM mu guteza imbere inganda, guteza imbere urwego rw’abikorera, ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhana n’ukwihuza kw’akarere. Ntewe ishema n’ibyo twagezeho dufatanyije.”

Yavuze ko yishimira ibyo bagezeho bafatanyije, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Tariki ya 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi batandukanye. Icyo gihe ni bwo Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Yashimiye uwamusimbuye muri izi nshingano, Kajangwe Antoine Marie amwifuriza ishya n’ihirwe, ndetse yemeza ko ari umwanya yahawe awukwiye kandi ko yizeye ko azakomeza gusigasira ibyagezweho.

Sebahizi yishimiye ko yateje imbere inganda kandi akagira uruhare mu guteza imbere abikorera mu Rwanda

Undi wanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yok uva mu nshingano yari afite ni Amb Uwihanganye Jean de Dieu wari umaze hafi umwaka ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Ati “Nyakubahwa Perezida, mwarakoze ku mahirwe yo gukorera igihugu mwampaye, ubujyanama n’ubufasha. Nshimishwa n’umurava n’ubufatanye biranga abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Niteguye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye, kandi nifuriza ubuyobozi bushya bwa MININFRA kugera ku ntego.”

Uwihanganye yari yinjiye muri Guverinoma muri Nyakanga 2025 avuye guhagararira u Rwanda muri Singapore.

Uwihanganye yagaragaje ko akiteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages