Akarere ka Rubavu kasabye imbabazi inteko ishinga Amategeko z’uko katinze gushyira mu bikorwa itegeko ryo gukata umusoro ba Rwiyemezamirimo , bituma kadashobora gukusanya amafaranga 310, 740, 630 frw yari yitezwe.
Ubwo akarere ka Rubavu kitabaga inteko kisobanura ku makosa karezwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo bya leta, Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya leta (PAC) batunguwe no gusanga hari amafaranga aka karere katakusanyije, nyamara itegeko ariko ryahaga ububasha bwo kubikora.
Abagize PAC ntibishimiye kumva ko amafaranga 310, 740, 630 frw yaciye mu myanya y’intoki z’akarere ka Rubavu, ndetse n’ibihano by’ubukererwe bw’igihe kirekire Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gishobora kuzagasaba kwishyura.
Umwe mu badepite yagize ati “Nibaza aya mafaranga umukozi waba yarabigizemo uruhare…bishyuye izo fagitire abona ko batakaseho TVA akagenda akagera kuri rwiyemezamirimo ntagaruzwe! Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta akaza agasanga ayo mafaranga ataragaruzwa cyangwa nta nicyo mwabikozeho.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwisobanuye ko kuba butarakase umusoro wa 18% kuri ba rwiyemezamirimo byatewe n’uko bari batarabona itegeko ribemerera gukusanya uyu musoro, dore ko mbere iki gikorwa kitari mu nshingano z’akarere.
Perezida wa Njyanama y’aka karere MBARUSHIMANA Nelson yagize ati “Mbasabe imbabazi kukohagati y’igihe itegeko ryasohokeye no kurishyira mu bikorwa habayemo gutinda ukwezi kose kurenga…”
Uyu muyobozi kandi yakomeje asobanura ko nyuma baje guhugurwa kuri iri tegeko n’uburyo rishyirwa mu bikorwa, ku buryo batanze icyizere ko batazongera kugwa mu ikosa nk’iryo.Kandi ko n’amafaranga atarakaswe ba Rwiyemezamirimo akarere kari kuvugana na RRA ngo harebwe ko yakurikiranwa akagaruzwa.
Mbarushimana yabwiye PAC ko akarere kazakora ibishoboka byoze kakagaruza aya mafaranga, gafatira amafaranga ya ba rwiyemezamirimo bazagaragazwa ko batishyuye imisoro kuko itegeko ribyemera.
Yagize ati “Rwiyemezamirimo utaratuzanira ikigaragaza ko iyo misoro yayishyuye akurikije itegeko icyo ryavugaga mbere naramuka atayizanye turabizeza banyakubahwa ko ayo mafaranga tuzayafatira.”
Abadepite bagize PAC ntibanyuzwe no kuba abayobozi b’akarere ka Rubavu bitwaza kutamenya itegeko ryasohotse kandi bari mu nzego ziba zikwiye kurimenya mbere, bikaba amahire ko ikoranabuhanga risigaye ryorohereza buri wese kugerwaho n’itegeko rigisohoka.
Umwe mu badepite ati “, “Itegeko ngo ntabwo mwari mwamenye ko ryahindutse, muri kure kungana iki ku buryo mutamenya ko itegeko rigomba kubahirizwa kuva igihe ryasohokeye. N’ubu ngubu aho wicaye ushobora kujya kuri interineti ukaribona….n’amaradiyo arabivuga n’amateleviziyo ubwo rero nibajije Rubavu ahantu iherereye ku buryo amakuru atayigeraho byihuse!”
Iri kosa ni rimwe mu makosa 20 ajyanye no gucunga nabi ibya leta aka karere katunzweho urutoki muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo bya leta.



















TANGA IGITEKEREZO