Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno mu kiganiro yagiranye na IGIHE cyagarutse ku bikorwaremezo by’imihanda aka karere gateganya kubaka muri iyi ngengo y’imari ya 2026/2027.
Meya Rangira yavuze ko nk’Akarere kashyizwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali kari kubakwamo ibikorwaremezo byinshi birimo Gymnase, kongera ubuso bwuhirwa, amasoko nyambukiranyamipaka, kubaka isoko rigezweho mu Mujyi wa Nyakarambi ndetse n’imihanda mishya ya kaburimbo.
Ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dufitemo imihanda ibiri ya kaburimbo. Hari umuhanda uhuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Nyakarambi … uzaba ureshya na kilometero 2.5. Uwo uzadufasha kunoza imigendekere n’imiturire muri Nyakarambi.’’
Meya Rangira yavuze ko hari undi muhanda uzubakwa ku bufatanye na MINEMA uva ku muhanda munini wa kaburimbo uva ku Rusumo n’Inkambi ya Mahama ureshya na kilometero 16.
Uyu muhanda uzaturuka ku Rusozi uce mu Kagari ka Nyamugari ukomeze mu Kagari ka Bukora ujya mu Kagari ka Munini muri Mahama, witezweho gufasha abava mu Nkambi ya Mahama kugenda mu muhanda mwiza.
Ati “Ubu turishimira ko ingengo y’imari yabonetse ku bufatanye na MINEMA na RTDA hari gutangwa isoko kandi turizera ko mu minsi ya vuba imirimo yo gutangira kubaka izaba yatangiye.’’
Meya Rangira yavuze ko kandi banafite ubundi buryo bwo kubungabunga imihanda isanzwe harimo nk’umuhanda uhuza icyanya cyuhirwa cya Mpanga n’indi mihanda itandukanye. Yavuze ko mu Mujyi wa Nyakarambi bafite ibilometero 10 bagomba kuzubaka bya kaburimbo ariko ko bizakorwa hagendewe ku buryo ingengo y’imari igenda iboneka.
Yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bafite na gahunda yo gusana imihanda y’igitaka irimo uva Nyamugari ukajya Mahama na Mpanga ufite ibilometero 60 ukazagenda usanwa mu bice byangiritse kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye na IGIHE bavuga ko bishimira ibi bikorwaremezo kuko bituma ubutaka bwabo burushaho kugira agaciro.
Maniriho James yagize ati “ Iyo kaburimbo iciye iwanjye ku irembo, ubutaka bwanjye bugira agaciro kandi bikanatuma ntongera kugenda mu ivumbi, rero turabyishimiye cyane tukanashimira ubuyobozi bwacu bukomeje kuyitwubakira.’’
Kakuze Zawadi we yavuze ko ubutaka bwe bwagize agaciro cyane ugereranyije n’imyaka ine ishize ubwo aho atuye hari hakiri igitaka. Yavuze ko uretse kuba asigaye atuye ahantu heza kuri kaburimbo, yishimira no kunyura mu muhanda mwiza ucaniwe ndetse ufite umutekano.
Kugeza ubu Akarere ka Kirehe gasanzwe gafite imihanda ya kaburimbo irenga kilometero 65 harimo imihanda ya kilometero zirenga zirindwi z’imihanda yubatswe mu Mujyi wa Nyakarambi, ibilometero 20 by’umuhanda Kibaya-Nasho n’ibilometero 39 by’umuhanda Ngoma-Rusumo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!