Ni umuhango wabaye tariki ya 1 Ukwakira 2020 ukaba waranatangiwemo ibihembo ku tugari n’imidugudu byarangije gutanga mituweli 100%, guha abayobozi b’imidugudu amatelefone y’akazi, gutanga tugali indangururamajwi n’ibindi.
Muri uyu muhango hatanzwe imbangukiragutabara enye, zatanzwe ku bitaro bitatu, aho Ibitaro by’ikitegererezo bya Kibuye byahawe ebyiri, ibya Kirinda bihabwa imwe ndetse n’ibya Mugonero bihabwa imwe. Izi mbangukiragutabara zaje zisanga izindi 16 zari zisanzwe kuri ibi bitaro.
Uwantege Consolée ukomoka mu murenge wa Ruganda yavuze ko izi mbangukiragutabara akarere kahaye ibitaro, zizabafasha kwihutisha serivizi zo kugeza indembe ku bitaro zivanwe ku bigo nderabuzima.
Yagize ati “Mu by’ukuri ndishimye cyane, ndetse twiteze ko kuba ibitaro byongerewe imbangukiragutabara, abarwayi tuzabona serivisi nziza kandi inoze. Nta mu rwayi uzongera kurembera ku kigo nderabuzima ngo atinde kugezwa ku bitaro.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko izi mbangukiragutabara bahaye ibitaro zizafasha mu kurushaho kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuzima, ndetse ngo uko ubushobozi buzajya buboneka izaba gahunda igezwa mu bigo nderabuzima.
Ati “Imbangukira gutabara zitanzwe ku bitaro biri muri aka karere uko ari bitatu, kuri ibyo bitaro zije zihasanga izindi twari tuhafite, rero zizajya zibasha kunganira ibigo nderabuzima bibarizwa muri zone ibyo bitaro bibarizwamo. Uyu mubare wiyongereye uzadufasha ko nta murwayi uzapfa kurembera ku bigo nderabuzima akabura uko agezwa ku bitaro.”
Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette yavuze ko izi mbangukiragutabara zigiye kubafasha cyane kuko kubera imihanda mibi byagoranaga ikagerayo itinze kandi hari abarwayi baba bihutirwa.
Ati “ Nko mu bigo nderabuzima bya Mukungu na Bigugu mu mirenge ya Rwankuba na Mutuntu kugira ngo imbangukiragutabara izave ku bitaro ihagere inagaruke bisaba amasaha arenga ane yose, bigatera ingorane ko umurwayi cyangwa umugore uri kunda ashobora kutugeraho ubuzima bwe buri mu kaga, umubyeyi n’umwana yari agiye kubyara bakaba bahaburira ubuzima bombi cyangwa kubitaho bikaba byatugora cyane kuko batugezeho barembye. Imwe muri izo izajyanwa kuri icyo kigo nderabuzima cya Mukungu kugira ngo bidufashe.’’
Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere twatwaye ibikombe byishimwe muri serivisi z’ubuzima, dore ko gafite abajyanama b’ubuzima babashije kwihuriza hamwe biyuzuriza igorofa ryatangiye kubabyrira umusaruro.
Serivisi z’ubuzima zegereye abaturage kuruta ahandi hose, kuko banamaze imyaka myinshi nta mubyeyi upfa abyara, abajyanama bubuzima barihuje biyubakira inyubako.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!